Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye guhabwa inshingano

Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye guhabwa inshingano

Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye kugirirwa icyizere.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga iyobowe na Perezida Paul Kagame, Gatabazi yahawe inshingano nk’umwe mu bagize inama y’Abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Gatabazi yamenyekanye cyane ubwo yagirwaga Guverineri w’intara y’Amajyaruguru mu 2017. Icyo gihe yari akuwe mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Icyakora, nyuma y’imyaka itatu yarirukanywe muri Gicurasi 2020 kubera iperereza yari ari gukorwaho, ariko nyuma y’amezi abiri, muri Nyakanga 2020 asubizwa muri uwo mwanya.

Muri Werurwe 2021 Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ariko nyuma y’imyaka ibiri, mu Gushyingo 2023 aza kuvanwa muri uwo mwanya, asimbuzwa Jean Claude Musabyimana, ariko we ntiyahabwa akandi kazi kugeza ejo hashize.

Hagati aho Gatabazi yaje no kuvugwa mu myifatire yavuzweho kubangamira ubumwe n’Ubwiyunge mu iyimikwa ry’uwiswe umutware w’Abakono.

Kugeza ubu, Gatabazi yabagaho ubuzima bucecetse, aho atagaragaraga mu bikorwa bihuriyemo abantu benshi.

Mu bandi bahawe imyaka, harimo Ambasaderi Vincent Karega wasabiwe kujya guhagararira u Rwanda muri Alijeriya.

Karega ahawe uyu mwanya nyuma y’uko yirukanywe muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Kwakira 2022, kubera ibibazo by’umubano wari watangiye kuba mubi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga 2023, u Rwanda rwamwohereje kuruhagararira mu Bwami bw’Ububiligi, ariko kubera kubogamira kuri Congo yashinjaga u Rwanda ibinyoma, Ububiligi nabwo buramwanga. Ubu u Rwanda rwacanye umubano n’Ububiligi.

Hagati aho, Bwana Innocent Muhizi yagize Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapure aho asimbuye Jean de Dieu Uwihanganye wari umazeyo imyaka itandatu, kuko yahaweyo inshingano zo guhagararira u Rwanda ku itariki nk’iyo yasimbujweho, 16 Nyakanga 2019.

Hagati aho, Alphonsine Mirembe wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu yagizwe umunyamabanga mukuru w’Umutwe w’Abadepite, ndetse hashyirwaho Abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri zinyuranye.

Aba barimo Gisele Umuhumuza wari umuyobozi wa WASAC, akaba yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, maze ku mwanya yarimo asimburwa na Dr. Asaph Kabasha.

Mu kigo mpuzamahanga cy’Imari cya Kigali, Hortense Mudenge yagizwe umuyobozi mukuru, asimbuye Nick Barigye wagizwe umuyobozi mukuru wa Chrystal Ventures.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *