Inama y’Abaminisitiri yiyemeje gushyigikira iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Inama y’Abaminisitiri yiyemeje gushyigikira iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga 2025, yamenyeshejwe ibyagezweho n’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu mpinduka mu iterambere ry’ubukungu.

Uru rwego rwagaragayemo izamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro, ishoramari n’ivumburwa ry’amabuye y’agaciro mashya afite ubuziranenge buhanitse. Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’impushya zo gushakashaka no gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

Umusaruro w’amabuye y’agaciro u Rwanda rujyana ku isoko ryo hanze wariyongereye cyane kuva mu 2017, kuko ayo rwinjiza yavuye kuri Miliyoni 373 z’Amadolari, agera kuri Miliyari 1.7 y’Amadolari mu 2024.

Mu 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384 zinjije Miliyoni 99 z’Amadolari, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije Miliyoni 96 z’Amadolari, Wolfram yari toni 2,741 zinjije Miliyoni 36 z’Amadolari, mu gihe Zahabu yari 19,397 yinjije Miliyari 1.5 z’Amadolari.

Perezida Paul Kagame ubwe muri Gicurasi 2025 yakoreye urugendo mu Karere ka Rulindo ahari ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu Murenge wa Shyorongi, mu rwego rwo kureba ibihakorerwa, kikaba ari cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi ya Wolfram cyangwa se Tungsten. Icyo kirombe gikoresha abakozi barenga 1,800 ndetse umusaruro iyi sosiyete ibona wikubye hafi kabiri mu myaka itatu ishize.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *