Ingingo itaravuzweho rumwe yo gutangira amasomo saa tatu yahinduwe

Ingingo itaravuzweho rumwe yo gutangira amasomo saa tatu yahinduwe

Tariki 11 Ugushyingo 2022, Guverinoma yemeje impinduka zirimo amasaha y’akazi n’ay’itangira ry’amashuri, aho ku mpamvu zo guteza imbere ireme ry’uburezi, amashuri yose byemejwe ko azajya atangira Saa Mbili n’Igice mu gihe yatangiraga Saa Moya z’igitondo.

Ni mu gihe akazi mu nzego zose z’umurimo hemejwe ko kazajya gatangira Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa kumi n’Imwe.

Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa muri Mutarama 2023, agabanya amasaha y’akazi katangiraga saa moya za mu gitondo mu nzego za leta n’ahandi kagatangira saa mbili, kagasozwa saa kumi n’imwe.

Uhereye ku mpinduka z’amasaha y’amashuri, bivuze ko ugereranyije n’amasaha yari asanzwe, havuyeho Isaha n’Igice.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko iyo saha yavuyeho kuko mu Karere u Rwanda ruherereyemo, arirwo rwatangiraga mbere ugereranyije n’ibindi bihugu, urugero nka Kenya na Uganda.

Dr Uwamariya yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batangira amashuri atari kare mu gitondo, hari icyiyongeraho mu bumenyi bwabo mu ishuri.

Ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abatari bake bamwe bakabinenga abandi bakagaragaza ko babishyigikiye.

Umwe muri bo yagize ati “Twishimiye imyanzuro yaba Minisitiri ariko ku bijyanye n’amasaha yo kwiga mugitondo, ubundi umurezi niho aba yiteze umusaruro mwinshi, isaha yo gutangira iyo iguma uko byari bisanzwe hanyuma gutaha bikaba saa 15:30 cyangwa 16:00, kugira ngo na wa mwana aze kubona uko asubiramo amasomo y’umugoroba ageze murugo, anaryame kare.”

Mugenzi we ati “Oye Perezida Paul Kagame, nihitabweho uburezi kuko mbona abana basa n’abatiga cyane cyane mu mashuri abanza.”

Mu gihe iyi gahunda yari imaze imyaka itatu y’amashuri (2022-2023, 2023-2024 na 2024-2025), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yamaze kwemeza ko guhera mu mwaka utaha (2025-2026) igomba guhinduka amasomo mu mashuri abanza n’ayisumbuye akajya atangira saa mbili aho kuba saa mbili n’igice nkuko byari bimeze, hanatangazwa impinduka z’ihuzwa ry’amashami yigishwaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho ayenda gusa yahurijwe mu mbumbe eshatu z’ingenzi

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Flora Mutezigaju, avuga ko izo mpinduka zizatangira kubahirizwa mu mwaka w’amashuri utaha uzatangira muri Nzeri.

Ati “Kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru.”

Arongera ati “Twasanze kugira ngo tubone amasaha dukeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40’ noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n’iminota icumi bageze saa kumi na 50.”

Ni impinduka zirimo ihuzwa ry’amashami yigishwaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho ayenda gusa yahurijwe mu mbumbe eshatu z’ingenzi harimo iy’Imibare na Siyansi irimo ibyiciro bibiri, Iy’Ubumenyamuntu ndetse n’iy’Indimi.

Muri yo harimo ko ahuriye mu butabire nka MCB, PCB na PCM azahuzwa abyare icyiswe Imibare na Siyansi icyiciro cya mbere, mu gihe abigaga amasomo ahuriye ku mibare nka MEG, MCE, MPC na MPG azahuzwa mu cyiswe Imibare na Siyansi icyiciro cya kabiri.

Mu yandi azahuzwa harimo amashami y’Ubumenyamuntu azwi nka HGL na HLP abe imbumbe yiswe ‘Arts and Humanities’ mu gihe amasomo y’indimi asanzwe arimo amashami abiri rimwe ryihariye Igifaransa irindi Igiswahili na yo azahuzwa bajye baziga zose uko ari Ikinyarwanda, Icyongereza, Igiswahili n’Igafaransa.

Izi mpinduka ziteganya ko mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye nibura buri kigo cy’ishuri cyagira amashami abiri kugira ngo bizanatume abalimu bashobora kujya boherezwa ahari amasomo ajyanye n’ibyo bari basanzwe bigisha.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *