Ibibazo n’amahirwe mu ishoramari ry’imyidagaduro mu muziki nyarwanda: Ese hari gahunda yo gukora ibihangano bibyara inyungu kurusha kugaragaza impano gusa?

Ibibazo n’amahirwe mu ishoramari ry’imyidagaduro mu muziki nyarwanda: Ese hari gahunda yo gukora ibihangano bibyara inyungu kurusha kugaragaza impano gusa?

Mu Rwanda, umuziki ni kimwe mu bintu byubaka umuco kandi bikagira uruhare rukomeye mu gusigasira indangagaciro z’abanyarwanda kandi  rukomeje kuba ikiraro cyerekana impano z’urubyiruko. Gusa, n’ubwo uruganda rw’umuziki rwateye imbere mu myaka yashize, haracyari icyuho kinini mu buryo bwo guhindura uyu muziki igicuruzwa gifatika, cyaba gifasha abahanzi kurenga imbibi z’igihugu ndetse n’ubuzima bwabo bugatera imbere mu buryo bw’ubukungu.

Ubuhanzi mu muziki buragenda buhinduka henshi ku isi, aho abahanzi batakibona umuziki gusa nk’uburyo bwo kwerekana impano zabo, ahubwo nk’ishoramari rikomeye ryinjiza amafaranga menshi, rigateza imbere umuhanzi ku giti cye ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Aho duturanye, ibihugu nka Tanzania na Nigeria batangiye kwinjiza amamiliyoni y’amadorari mu rwego rw’umuziki, bigaragaza ko uyu mwuga ukeneye guhabwa agaciro gahambaye. Ariko se, ni iki cyabuze mu muziki nyarwanda ngo ugere ku rwego rw’abo duturanye?

Iyi nkuru irasesengura ibibazo byugarije uruganda rw’umuziki, amahirwe ahari, n’ingamba zafasha abahanzi n’uruganda rw’imyidagaduro kugera ku rwego mpuzamahanga. Ikazagaragaza imibare, ubuhamya, n’uburyo bushya bwo gutuma umuziki nyarwanda uhinduka urwego rw’ubukungu bwihagazeho.

Uruganda rw’umuziki nyarwanda, rwagaragayemo intambwe ziteye imbere mu myaka icumi (10) ishize, aho indirimbo nyinshi zarushijeho kugira ireme, amashusho meza, n’imyandikire ishimishije. Abahanzi batandukanye bagiye bagaragaza ko impano y’abanyarwanda ifite ubushobozi bwo kugera kure. Nyamara, iyo ugereranyije umusaruro wabo w’ibihangano mu buryo bw’amafaranga n’uburyo umuhanzi nyarwanda abayeho, usanga hakiri icyuho gikomeye gikeneye kuzibwa.

Ni ibihe bibazo byugarije ishoramari mu muziki nyarwanda?

Hari ikibazo gikomeye mu ruganda rw’umuziki nyarwanda. Nta buryo buhamye bwo kwinjiza amafaranga abahanzi bafite. Ku bahanzi uburyo bwo kugera ku nyungu zirambye buracyari ikibazo. Abahanzi benshi bagerageza gukora uko bashoboye kugira ngo bakomeze kugaragara ku isoko ndetse no ku ruhando mpuzamahanga, ariko muri ibyo byose biracyagoye kugera ku musaruro mwiza w’amafaranga uhura n’imbaraga bashyira mu bikorwa byabo.

Ikindi kibazo ni ubuyobozi budafite gahunda ihamye yo gushyigikira abahanzi no guteza imbere uruganda rw’umuziki. Ahanini, uruganda rw’umuziki rwagiye rwiharirwa n’abantu ku giti cyabo, usanga abahanzi bagerageza kwikorera byose: guhanga, gukora umuziki, no kuwukwirakwiza/ kuwamamaza ku giti cyabo, bigatuma badashobora kwita ku micungire y’imari yabo no kuzamura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2023, abahanzi bagera kuri 70% bagaragaje ko bashobora kubyaza inyungu ibikorwa byabo ariko bakagira ikibazo cy’amikoro make.

Si ibyo gusa kuko hari ikindi kibazo kijyanye n’ubushobozi buke mu gucunga  umusaruro wavuye mu bihangano, aho usanga hari abahanzi bafite izina rikomeye, ariko mu mibereho ubuzima bugoye cyane. Umuhanzi umwe (twahisemo kudatangaza amazina) yagize ati: “Nabaye umuhanzi imyaka 10, ariko mu rugo nta bufasha nabashaga gutanga mbukuye mu buhanzi. Byabaye ngombwa ko nshaka akandi kazi ku ruhande  kadafite aho gahuriye n’umuziki kugira ngo mbone imibereho. Niba nta mpinduka zibaye, umuziki nyarwanda ushobora gusenyuka kuko bitewe no kuba nta kintu kiwuvamo, abantu bashobora kuzahagarika kuwukora.”

 Ubu buhamya bw’uyu muhanzi bugaragaza uburyo ki abahanzi badashobora kubona inyungu zihamye kubera kubura ubumenyi bwo gucunga neza amafaranga yinjira.

Ikoranabuhanga kandi naryo riracyari ikibazo gikomeye mu muziki Nyarwanda. Nubwo isi yose (abahanzi n’abakunzi ba muzika) bamaze kwerekeza amaso ku mbuga zicuruza imiziki nka Spotify, Apple Music, na Boomplay, abahanzi nyarwanda benshi ntibakoresha neza izi mbuga, cyangwa ntibazizi na gato. Ibi bikurura igihombo gikomeye mu gihe abandi baturanyi b’ibindi bihugu bavanamo ama Miliyoni buri mwaka.

Abahanzi baturuka mu gihugu cya Nigeria nka Burna Boy na Wizkid bakoresha  cyane imbuga nkoranyambaga  nk’isoko ry’ibihangano byabo, binjiza miliyoni z’amafaranga atagira ingano babikensha gukoresha imbuga nkoranyambaga. Mu mwaka wa 2023, Umuhanzi Burna Boy yinjije asaga miliyoni 12 z’Amadorali ya Amerika, mu gihe mugenzi we Wizkid yinjize agera muri Miliyoni 16 z’Amadorali ya Amerika, bihita bigaragaza akamaro ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gucuruza imiziki.

Ese hari amahirwe ahari mu kuzamura urwego rw’umuziki nyarwanda?

Nubwo hari ibibazo bikomeye, umuziki nyarwanda ufite amahirwe akomeye ashobora gutuma utera imbere. Ikoranabuhanga ryaje ari igisubizo gikomeye kuri iki kibazo. Imbuga nkoranyambaga nka YouTube, TikTok, na Instagram zifasha abahanzi mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kugera ku isoko mpuzamahanga. Urugero, hari indirimbo nyarwanda zimwe na zimwe zagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha  “Made in Rwanda” kubera gukwirakwizwa ku mbuga z’ikoranabuhanga.

Leta na yo yagaragaje ubushake bwo gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro. Mu mishinga y’iterambere ry’urubyiruko, hashyizweho gahunda zigamije guteza imbere ubuhanzi. Ariko se izi gahunda zirahagije? Abahanzi bakeneye amahugurwa yihariye ku micungire y’imari ndetse n’uburyo bwo gukora ibihangano bifite ireme.

Leta n’inzego kandi z’abikorera  bagombye kureba umuziki nk’urwego rw’ubucuruzi rukomeye aho kuwubona gusa nk’imyidagaduro. Hari gahunda zashyirwaho zirimo: Guteza imbere amarushanwa yo guhitamo impano mu muziki Nyarwanda, ndetse no gushyiraho ikigega cyihariye cyo gushyigikira abahanzi bafite impano zihariye kandi zifite agaciro ku rwego rw’isi.

Ikindi ni gushaka isoko mpuzamahanga. Abahanzi nka The Ben na Meddy, n’abandi bagaragaje ko gukora ibihangano byujuje ubuziranenge byafasha abahanzi nyarwanda kugira izina rikomeye. Urugero rwa Meddy rwerekana ko gukorera mu mahanga byatumye yinjiza amafaranga menshi ugereranyije n’igihe yakoreraga mu Rwanda. Icyo gihe nibwo yari atangiye kuvanga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’ururimi rw’cyongereza mu bihangano bye.

Aha byumvikanisha ko abahanzi Nyarwanda nabo ubwabo bakwiye kwagura imbibi z’umuziki nyarwanda banyuzamo bakaririmba mu ndimi amahanga abasha kumva, kuko byagorana ko umuntu akurikira ibikorwa byawe kandi nyamara atabasha gusobanukirwa nibyo uri kuririmba.

Ikindi kandi, hakenewe amahugurwa ku micungire y’umutungo w’abahanzi. Abajyanama b’inzobere mu by’ubucuruzi bw’imyidagaduro bagomba gufasha abahanzi gushyira imbere inyungu zabo mu bikorwa byose bakora. Ibigo bifasha mu guteza imbere impano na byo byashyiraho gahunda zihamye, harimo no gukora ubufatanye n’ibihugu birimo abahanzi bamaze kugera kure mu iterambere.

Uyu munsi, umuziki nyarwanda ukeneye impinduka zirambye. Hakenewe uburyo bwafasha uruganda kugera ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi bacu bashobora gusohora ibihangano byujuje ubuziranenge, bikarenga imbibi z’u Rwanda, kandi bikinjiza amafaranga menshi ashobora guteza imbere imibereho yabo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Igihe ni iki ngo uruganda rw’umuziki nyarwanda ruhindurwe urwego rw’ubucuruzi bwunguka. Abahanzi bafite impano nyinshi, ariko nta gahunda ihamye yo kubafasha kuyibyaza umusaruro bigakomeza kuba ikibazo gikomeye. Kugira ngo ibintu bihinduke, hakenewe ubufatanye bwa Leta, abashoramari, n’abahanzi ubwabo mu gushyiraho gahunda zirambye.

Umuziki nyarwanda si impano gusa, ahubwo ni ishoramari rikomeye ryagirira akamaro abahanzi, urubyiruko, n’igihugu muri rusange. Ibyo bizagerwaho binyuze mu bufatanye bwimbitse no gushora imari mu gutegura ejo hazaza h’umuziki mu Rwanda.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *