Intumwa z’Abadepite ba Madagascar zagiranye ibiganiro na bagenzi babo b’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, bamwe mu Badepite bagize Komisiyo zihoraho zitandukanye, ndetse n’abagize Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore mu Rwanda (FFRP), bahuye n’intumwa ziturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Madagascar, zari ziri kumwe n’abahagarariye Ikigo cy’Amatora kigamije Demokarasi irambye muri Afurika (EISA), bagiranye ibiganiro byibanze ku mikorere y’Inteko zishinga Amategeko y’ibihugu byombi.
EISA ni umuryango wigenga udaharanira inyungu, washinzwe mu 1996, ufite intego yo guteza imbere amatora aboneye, imiyoborere myiza n’ubwuzuzanye mu miyoborere ya politiki ku mugabane wa Afurika.
EISA ikorana n’inzego za Leta, imitwe ya politiki, sosiyete sivile n’imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo gushyigikira Demokarasi n’ubufatanye hagati y’ibihugu.
Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere y’inzego zishingiye kuri Demokarasi, uburinganire mu miyoborere ndetse no gusangira ubunararibonye ku bijyanye n’uburyo Inteko zishinga Amategeko zombi, zifasha abaturage mu kubaka Igihugu gishingiye ku mategeko na Demokarasi.
Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza, guteza imbere no gushyira mu myanya y’ubuyobozi abagore, uruhare rw’urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo, ndetse n’uburyo bw’imikorere y’inzego z’ubuybobozi bw’igihugu mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu.
Abadepite b’u Rwanda bagaragaje ubushake Igihugu gifite bwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku bwuzuzanye, no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye, mu kubaka ibihugu bifite amahoro n’iterambere rirambye.
Ubwiyongere bw’umubare w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, akenshi uterwa no kuba abagore barashyiriweho icyiciro cyihariye cya 30% by’abagore, bakiyongeraho abatorwa hagendewe ku mitwe ya politiki babarizwamo.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku rwego rw’Isi (IPU) muri 2024, bwagaragaje ko u Rwanda rukiri ku isonga ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bwasanze abagore b’Abadepite ari 61% ku bagabo 39%.
Mbere yo gushyiraho icyiciro cyihariye cy’amatora y’abagore bajya mu Nteko Ishinga Amategeko, wasangaga umubare w’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko uruta uw’abagore.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda isanzwe igirana umubano mwiza n’ibindi bihugu, ndetse n’ubutwererane aho bagenzi babo baturuka mu bindi bihugu bakaza kureba ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’uburyo bishyirwa mu bikorwa.
Uretse uru rugendo rw’aba bagize Inteko baturutse muri Madagascar, u Rwanda n’iki gihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, hagati y’inzego z’abikorera hagamijwe koroherezanya ku mpande zombi.