Minisitiri Nduhungirehe yanyomoje Muyaya wabeshye ko AFC/M23 izava mu bice igenzura

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Nduhungirehe Olivier, yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, wavuze ko urwego rw’umutekano ruzashyirwaho hagati y’u Rwanda na RDC, ruzanafasha mu gukura AFC/M23 mu bice igenzura.
Ibi Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 20 Nyakanga 2025, yavuze ko Muyaya yabeshye Abanye-Congo, kuko yahuje amasezerano yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda n’igihugu cye, n’ayasinyiwe i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.
Ati “Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, Patrick Muyaya avuga ko AFC/M23 izava mu bice igenzura binyuze mu rwego rw’umutekano ruhuriweho ruri mu bigize amasezerano ya Washington yasinywe ku itariki 27 Kamena 2025. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa Abanye-Congo babwiwe kandi birababaje kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC atari ubwa mbere abikoze.”
Nduhungirehe yasobanuye ko urwego rw’umutekano ruzaba ruhuriweho na RDC n’u Rwanda ruzagenzura ibintu bibiri birimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda kubera uwo mutwe ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ukaba ufite intego yo kuguraho ubuyobozi bwatowe n’Abanyarwanda.
Ati “AFC/M23 ntaho ihuriye n’uru rwego ruhuriweho n’ibihugu byombi.”
Minisitiri Nduhungirehe, yashimangiye ko ikibazo cya AFC/M23 kizakemukira mu biganiro by’amahoro bigikomeje hagati yayo na Leta ya RDC, hareberwa hamwe impamvu-muzi yatumye AFC/M23 yegura intwaro. Iyo mpamvu igomba gushakirwa igisubizo mu buryo burambye.
Nduhungirehe ati “Ibi birasobanutse neza mu mahame y’ibanze yashyizweho umukono i Doha.”
Amahame aganisha ku gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23 yashyiriweho umukono i Doha, ku wa 19 Nyakanga 2025. ateganya ko impande zombi zibanza guhagarika imirwano, kurekura imfungwa zafashwe n’impande zombi, gusubizaho ubutegetsi bwa Leta mu bice byose by’igihugu, gucyura impunzi n’ibindi byatuma igihugu kibona amahoro arambye.
Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko mu nyandiko y’aya mahame hatarimo ingingo ivuga ko AFC/M23 igomba kuva mu bice igenzura, icyakora ko bizaganirwaho mu biganiro by’amahoro bizaba mu minsi iri imbere.
Ati “Ntabwo AFC/M23 izarekura na metero imwe. Tuzaguma aho turi, dukomeze kugenzura ibice dufite mu gihe tuganira ku mpamvu-muzi. Ariko kugeza ubu, mu itangazo ry’amahame ntabwo harimo ingingo ikora ku mpamvu-muzi. Haracyari byinshi kandi kubikoraho bizatwara igihe.”
Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo mahame, impande zombi zizakomereza ku gutegura amasezerano y’amahoro azanagenderwaho mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC i Washington.