Nyamasheke: Abantu babiri batwitswe babakekaho ubujura

Nyamasheke: Abantu babiri batwitswe babakekaho ubujura

Abaturage babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batwitswe na bagenzi babo babakekaho kwiba 420,000 Frw.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025 ndetse aya makuru aza kumenyekana bukeye bwaho Ku Cyumweru tariki 20 nyuma y’uko umwe mu batwitswe agiye kuri RIB gutanga ikirego.

Amakuru agera kuri Rotorovizeri, avuga ko aba bantu babiri batwitswe bakekwaho kwiba ayo mafaranga, umukozi wo mu rugo ayo mafaranga yibwemo atari abarimo ndetse yaje kwiyemerera ko ari we wayibye.

Uwitwa Nyirabatoni Nelie w’imyaka 83, niwe watanze ikirego, avuga ko yabuze amafaranga ibihumbi 420Frw, akeka ko yibwe n’abaturanyi be.

Abaturage bo muri aka gace bahise bafata abakekwa kwiba ayo mafanga babatwikisha umunyururu w’igare bacaniriye bashaka kubemeza icyo cyaha ku ngufu, mu gihe umushumba wo muri urwo rugo yemera ko ari we wayibye bitewe n’uko banamusanganye ibihumbi 200,000Frw, andi yemera ko azajya akora ayabishyura.

Umwe mu batwitswe yagiye kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Ngange, avuyeyo aryimyumaho mu gihe mugenzi we yahise ajya kuri sitasiyo ya RIB ikorera mu Murenge wa Macuba atanga ikirego cy’ibyo yakorewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kilimbi, Habimana Innocent yavuze ko amakuru bamenye ari uko mu gihe cyo gutwika abo baturage hari abantu benshi nyamara akaba ari nta n’umwe watanze amakuru.

Ati “Amakuru yamenyekanye ari uko umwe mu batwitswe agiye gutanga ikirego muri RIB.”

Uyu muyobozi, yibukije abaturage ko hari inzego z’ubutabera zishinzwe gukurikirana no guhana uwakoze icyaha bityo ko badakwiye kwihanira.

Ati “Ikindi dusaba abaturage ni ukugira umuco wo gutanga amakuru ku gihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bugiye gukorana inama n’abaturage, kubera ko hari amakuru avuga ko abaturage batinye gutanga amakuru kuri urwo rugomo kubera ko umwe mu barukoze ari mu bavuga rikijyana.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *