Huye: Afunzwe azira gushimuta no kwica umusambi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20 ukekwaho gushimuta no kwica inyoni y’umusambi iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species).
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabaye ku itariki 09/07/2025, ahagana saa munani z’amanywa mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro,Akarere ka Nyanza, ubwo yajyaga muri icyo gishanga agashimuta umusambi akawica.
Mu ibazwa rye, uregwa usanzwe uzwiho gutega inyoni, yemera icyaha; agasobanura ko ari we wahize uwo musambi awutegesheje umutego, awukuramo ari muzima arawica, awupfura amababa, hanyuma awujyana mu rugo iwe ari na ho yafatiwe n’abashinzwe kugenzura inyamaswa zikomye ubwo barimo bazenguruka bagenzura imibereho y’izo nyoni, bagera muri icyo gishanga bakabona imisambi ibiri gusa kandi harabagamo itatu, babaza abaturage bakababwira ko uwo musore ari we wawishe.
Icyaha cyo gushimuta inyamaswa yo mu gasozi uwo musore akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 56 y’Itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.
Iyo ngingo ya 56 iteganya ibihano bitandukanye biva ku mwaka umwe w’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW), kugera ku gifungo kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atarenze miliyoni icumi, bitewe n’uburemere bw’icyaha.