Amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na DRC n’amahame ya AFC/M23 na Leta ya Congo azakurikirwa ni iki?

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisinyanye amasezerano y’amahoro ndetse Leta ya Kinshasa akanasinyana andi y’amahame hagati yayo na AFC/M23, benshi baribaza ikizayakurikira.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 19 Nyakanga 2025, i Doha muri Qatar Guverinoma ya Congo Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23, bashyize umukono ku mahame azagena amasezerano izi mpande zombi zigomba kuzasinya aganisha ku mahoro.
Gusinya aya mahame byaje bikurikira amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Congo Kinshasa tariki 27 Kamena 2025.
Ku ruhande rw’amahame aherutse gushyirwaho umukono hagati ya Congo Kinshasa na AFC/M23, akazahita akurikirwa n’amasezerano azasinywa tariki 18 Kanama 2025.
Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi yavuze ko aya mahame yasinywe, yuzuzanya n’amasezerano y’i Washington D.C yayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu magambo ye, yaragize ati “Intego yacu ni imwe. Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bagiranye inama i Doha; twashyizeho inzira yo gushaka amahoro. Twahagaritse ibibazo byari hagati y’ibihugu byombi, ku bw’amahirwe umufatanyabikorwa wacu ukomeye yatumye amasezerano y’i Washington ashyirwaho umukono, nyuma y’ayo masezerano twakomeje iyi nzira ya Doha kugira ngo dukemure ibibazo by’imbere mu gihugu cya Congo. Izi nzira zombi ziruzuzanya mu gushaka amahoro, iterambere, n’uburumbuke bw’abatuye mu burasirazuba bwa Congo.”
Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi akomeza agaragaza ko bitewe n’uko amasezerano n’amahanga ayitayeho na nyuma y’iki gikorwa; hari byinshi bizakomeza gukorwa bagakurikiranira hafi ibyemeranyijweho ko bikurikizwa.
Massad Boulos, Umujyanama wa Perezida Donald Trump, akaba n’intuma ye idasanzwe ku mugabane wa Africa, we yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufatanya na Qatar mu gutegura amasezerano ya nyuma ashobora gushyirwaho umukono bitarenze ku taliki 18 Kanama 2025.
Gusa n’ubwo aba bayobozi bombi ku mpande z’ibihugu byiyemeje ubuhuza bavuga ibi, mu bice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanira uruhande rwa Leta ya Kinshasa.