Bigenda bite iyo minisitiri w’intebe yeguye? Icyo Itegeko Nshinga riteganya

Nyuma yo gusezera kwa Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente, hagiye hakenerwa ibisobanuro birambuye ku buryo ubuyobozi buhita buhinduka ndetse n’icyo amategeko ateganya mu gihe nk’iki. Ese iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho, igihugu cyinjira mu kangaratete cyangwa hari inzira zicamo zituma ubuyobozi budahungabana?
Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje impinduka zikomeye mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi bw’igihugu, aho yasimbuje Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente wari umaze imyaka irindwi ku buyobozi. Uyu mwanya wahawe Dr. Justin Nsengiyumva, impuguke mu bukungu, wari usanzwe ari umwe mu bayobozi bakuru ba Banki Nkuru y’u Rwanda.
Ni icyemezo cyaje gitunguranye, ariko gifite ishingiro rikomeye mu mategeko. Nubwo benshi bahita bibaza impamvu, abandi bibaza ibizakurikiraho. Icy’ingenzi ni uko hari inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga zigenura uko ibintu bigenda iyo Minisitiri w’Intebe asezeye cyangwa yirukanywe.
Ese u Rwanda ruhita rubura Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe avuyeho?
Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa akuweho ku mpamvu iyo ari yo yose, bikurikirwa n’ihita ryegura ry’abandi bagize Guverinoma bose. Ibi bivuze ko igihugu kiba kiri mu gihe cy’inzibacyuho, ariko ubuyobozi bugakomeza gukora imirimo yihutirwa ya buri munsi kugeza hatanzwe impapuro nshya zishyiraho indi Guverinoma.
Itegeko Nshinga rishyira ibintu ku murongo
Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryasubiwemo mu 2015, itomora neza uko ubuyobozi bushya bushyirwaho iyo Minisitiri w’Intebe atakiri mu nshingano:
1. Ukwegura kwa Minisitiri w’Intebe = Ukwegura kwa Guverinoma
Nk’uko agace ka mbere kabigaragaza, “Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.” Ibi bivuze ko atari Minisitiri w’Intebe gusa uva ku mirimo, ahubwo iherezo rye rihita rikururira n’abaminisitiri bose n’abandi bari mu myanya ya Guverinoma kwegura.
2. Perezida yemeza ukwegura kw’iyo Guverinoma
Agace ka kabiri kavuga ko Perezida wa Repubulika ari we wakira ukwegura kwa Guverinoma, binyuze kuri Minisitiri w’Intebe. Iyo Minisitiri w’Intebe ashyikirije Perezida ukwegura kwe cyangwa asezeye ku mpamvu izo ari zo zose, Guverinoma yose iba itagifite ububasha bwuzuye bwo gukomeza gukora nk’uko byari bisanzwe.
3. Guverinoma yeguye ikomeza imirimo yihutirwa gusa
Nubwo Guverinoma iba yeguye, ntabwo ubuyobozi buhita buhagarara. Agace ka gatatu kavuga ko Guverinoma yeguye “ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.” Ibi ni ukugira ngo habeho gukomeza imirimo y’ingenzi itagomba guhagarara; nk’imiyoborere y’ibanze, serivisi z’ubuzima, umutekano, n’izindi zifatwa nk’ingenzi ku busugire bw’igihugu.
Ni gute Perezida ashyiraho indi Guverinoma?
Iyo Perezida amaze kwakira ukwegura kwa Minisitiri w’Intebe, ahabwa uburenganzira bwo gushyiraho undi Minisitiri w’Intebe mushya. Uyu mushya ahabwa inshingano zo gutanga urutonde rw’abazafatanya muri Guverinoma nshya. Ibi bikorwa mu gihe cyihuse kugira ngo hatabaho icyuho kinini mu miyoborere y’igihugu.
Kugeza ubu, Perezida Kagame yemeje ko mu minsi itarenze 15 azaba yamaze gushyiraho Guverinoma nshya, nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ni ikihe cyizere mu buyobozi bushya?
Kwimika Dr. Justin Nsengiyumva nk’umusimbura wa Dr. Édouard Ngirente ni ikimenyetso cy’uko inzira ya politiki mu Rwanda ishyira imbere ubunyamwuga, uburambe n’impinduka zitekerejweho. Nubwo Guverinoma yasenyutse nk’uko amategeko abiteganya, ntabwo igihugu kiri mu kaga, ahubwo ni amahirwe mashya yo guha igihugu umurongo mushya.
Itegeko rigenga guhinduka, si amarangamutima
Ihinduka ry’ubuyobozi ntabwo rikwiye gutuma Abanyarwanda bagira impungenge. Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryashyizeho inzira zigaragara zicamo mu gihe cyo guhindura Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma. Uburyo ibintu bikomeje kugenda neza nyuma y’ihinduka ryabaye ku wa 23 Nyakanga 2025 ni ikimenyetso cy’uko igihugu gifite imiyoborere ifite umurongo usobanutse kandi ikurikiza amategeko.