Fatakumavuta abayeho ate mu Igororero rya Nyarugenge

Fatakumavuta abayeho ate mu Igororero rya Nyarugenge

Sengabo Jean Bosco alias Fatakumavuta afungiye mu igororero rya Nyarugenge akaba yaramenyereye nk’uko abivuga iyo muganira.

Ku wa 23 Nyakanga 2025 Umunyamakuru wa Ukwelitimes.com yasuye Fatakumavuta ari kumwe n’abarimo Mico The Best, Guterman Gutter, Bahati Makaca na Muhammad Kintu [Dr Kintu].

Ni umunsi udasanzwe kuri Fatakumavuta wari ubonye bwa mbere abavandimwe babanye mu isi ry’imyidagaduro ariko bakaba batari baramusuye na rimwe mu gihe amaze afungiye mu igororero rya Nyarugenge.

Mu kiganiro cy’amasaha menshi yavuze ko akurikije uko yaje n’uko bimeze ubu hari itandukaniro. Ati”Maze kumenyera kuko hano hari abakatiye imyaka 10, hari abafite burundu. Urebye jyewe ntabwo mbabaje kuko igihe nsigaje n’ink’umunsi umwe”.

Fatakumavuta ari gushyira imbaraga mu gusoma Bibiliya ku buryo ashaka kuzaba aribyo ashyiramo imbaraga igihe azaba yaragarutse mu buzima busanzwe.

Yasobanuye ko ikipe atoza iri ku mwanya wa kane muri shampiyona yo mu igororero ririmo abasaga ibihumbi 12.

Fatakumavuta ntabwo atinya kuvuga ko abahanzi bamutereranye kuko ntabwo bamusura. Ati”Iyo uri hano nibwo umenya umuvandimwe, inshuti ya nyayo. Aba YouTubers baransura cyane, abanyamakuru bangeraho ariko abahanzi ntabwo bangeraho”.

Ku wa 10 Nyakanga 2025 Fatakumavuta yatanze ubujurire mu rukiko rukuru akaba yizeye ko buzahabwa agaciro.

Yahamijwe ibyaha birimo; gukoresha ibiyobyabwenge, gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Urukiko rwamukatiye imyaka ibiri n’amezi atandatu. Ni nyuma y’uko humviswe imvugo z’abatanze imbabazi n’inyandiko zirimo urwa The Ben.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *