Hasinywe amasezerano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Algeria.

Hasinywe amasezerano mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Algeria.

Aya masezerano yasinyiwe i Alger (Umurwa Mukuru wa Algeria) kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, hagati ya Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvénal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algérie, General Saïd CHANEGRIHA.

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyanditse ku rukuta rwa X ko aya masezerano ashyiraho urufatiro rukomeye ku bufatanye burambye, bufatika kandi bushingiye ku nyungu rusange hagati y’ingabo z’Ibihugu byombi, hagendewe ku bwubahane no ku bumwe bw’Abanyafurika.

Ubu butumwa buri kuri X bugira buti: “Aya masezerano afungura inzira y’ubufatanye mu bijyanye n’igenamigambi, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu bya gisirikare, inganda z’igisirikare no kubona ibikoresho bya gisirikare, gusangira amakuru y’ubutasi, kurwanya iterabwoba, ndetse n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyitozo ihuriweho.”

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Mu Kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.

Uru ruzinduko rwasize u Rwanda rutangaje ko rugiye gufungura Ambasade muri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’Umugabane wa Afurika, ndetse Ambasaderi Vincent Karega aherutse kugenwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’uzajya muri izo nshingano.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *