Amerika yaburiye RDC ku bufatanye bwayo n’umutwe wemejwe nk’uwiterabwoba wa FDLR wemejwe

Amerika yaburiye RDC ku bufatanye bwayo n’umutwe wemejwe nk’uwiterabwoba wa FDLR wemejwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika gukorana n’umutwe wa FDLR, zibibutsa ko uwo mutwe uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kandi wagiye ufatirwa ibihano bikomeye.

Ubu butumwa bwatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, tariki ya 23 Nyakanga 2025. Yasobanuye uko Amerika ikomeje kugira uruhare mu guharanira amahoro mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere muri rusange.

Tammy Bruce yibukije ko mu masezerano y’amahoro yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda ku wa 27 Kamena, i Washington D.C muri Amerika, harimo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho uburyo bwose bw’ubwirinzi bwari bwashyizweho n’u Rwanda.

Yagize ati: “Amerika irasaba Leta ya Congo guhagarika ibikorwa byose bifitanye isano n’umutwe wa FDLR, ndetse no gukurikirana abantu bose bawufasha cyangwa bafatanya na wo.”

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba washinzwe n’abahoze ari abasirikare ba Ex-FAR, Interahamwe n’abari muri Guverinoma ya Habyarimana Juvénal, bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo kwitwa FDLR, uyu mutwe wari uzwi nka ALiR. Mu 1999, wagabye igitero muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, cyahitanye abantu icyenda barimo n’Abanyamerika babiri. Icyo gitero cyatumye Amerika iwushyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Mu myaka irenga 20 ishize, Amerika yashyizeho ibihano ku bayobozi batandukanye ba FDLR, birimo kubafatira imitungo baba bafite muri Amerika no kubima Visa, kubera uruhare rwabo mu guhungabanya umutekano mu Karere.

Muri Kanama 2023, Leta ya Amerika yafatiye ibihano Apollinaire Hakizimana wahoze ari Komiseri wa FDLR ushinzwe igisirikare, Brig. Gen. Sebastien Uwimbabazi wari ukuriye ubutasi bw’uwo mutwe, ndetse na Col. Ruvugayimikore Protogene (uzwi nka Ruhinda) wayoboraga ingabo zidasanzwe za FDLR, zizwi nka CRAP n’ubwo we yamaze kwitaba Imana.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *