Icyizere Perezida yangiriye ntikizaraza amasinde – Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yagejeje ku bitabiriye umuhango w’indaho z’abayobozi bagize Guverinoma, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nykanga 2025 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko icyizere yahawe na Perezida Kagame cyo kuba Minisitiri w’Intebe kitazaraza amasinde, kuko agiye gukora inshingano ze ndetse akanarenzaho.
Amaze kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko ashimira Perezida Kagame ikizere yamugiriye, ndetse ko azakorana ubwitange imirimo yahawe.
Ati “Nzi neza uburemere bw’inshingano Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho y’abaturage, mu iterambere ry’Igihugu cyacu, ndabizeza ko nzazikora neza ndetse nkanarenzaho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, Igihugu cyacu kibyungukiremo mu bigaragarira buri wese”.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Dr Edouard Ngirente, yasimbuye kuri uyu mwanya imirimo myiza yakoreye Igihugu igihe yamaze kuri uyu mwanya.
Ati “Ndashimira cyane ubwitange abayobozi bambanjirije bagaragaje kugira ngo u Rwanda rutere imbere nk’uko bigaragarira buri wese, kandi niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye no gukorera mu mucyo kandi nzita mbere na mbere ku bibazo by’abaturage. Nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda dusize inyuma”.
Tariki 23 Nyakanga 2025, nibwo Perezida wa Repubulika yashyize mu nshingano Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva.
Dr Nsengiyumva ugiye kuri uwo mwanya, yari asanzwe ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umujyanama mukuru mu bijyanye n’ubukungu mu kigo cy’Abongereza cyitwa Office of Rail and Road kuva 2016.
Yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu 2008, umwanya yagiyeho n’ubundi avuye ku wundi nka wo, ariko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuva 2005–2008.
Dr. Justin Nsengiyumva afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD mu Bukungu), yakuye muri University of Leicester.
Muri uyu muhango kandi hanarahiye abagize Guverinoma bose, indahiro ibinjiza mu nshingano zo gukorera Igihugu.