Minisitiri Utumatwishima yiyemeje gushyira ubuhanzi n’urubyiruko ku isonga

Yabitangaje nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2025.
Ni nyuma y’uko Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yagumye ku mwanya wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi.
Abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter) yashimiye Perezida ku cyizere yongeye kumugirira.
Mu butumwa bwe, Dr Utumatwishima yavuze ko ashimishijwe cyane kandi nshimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira ngo nkomeze nkorere Abanyarwanda muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi bityo ko azahora yihatira kumva, gufatanya, no gushyira urubyiruko n’abahanzi mu mwanya w’imbere mu mpinduka zibareba
Iri ni ishimwe riherekejwe n’isezerano rikomeye: gukomeza gushyira imbere urubyiruko n’abahanzi, abona nk’inkingi y’iterambere rishingiye ku mbaraga z’Abanyarwanda bato n’ubuhanzi buvuga urubyiruko, bugaragaza umuco, ndetse bugaragaza n’icyerekezo igihugu kiganamo.
Ni ubundi butumwa bwongera gutera imbaraga inzego z’ubuhanzi n’urubyiruko, cyane cyane muri iki gihe hashyizweho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi cyane cyane muri iki gihe hashyizweho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi, Madamu Sandrine Umutoni, ibintu byahise bifatwa nko kongerera Minisiteri imbaraga mu kubaka urwego rwihariye ku mpano no kwihangira imirimo ishingiye ku buhanzi.