Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya n’abandi bagize Guverinoma nshya-AMAFOTO

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya n’abandi bagize Guverinoma nshya-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Nsengiyumva Justin n’abandi bagize Guverinoma Nshya barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba leta 10 n’abandi bayobozi bakuru b’ibiho 4.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, mu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Kagame yakiriye indahiro za Guverinoma nshya. Abatarahiye bari muri Guverinoma ni Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana batari mu Rwanda kubera ko bari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu bityo bakazarahira nyuma.

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Nsengiyumva Justin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano. Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange. Ati: “Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku cyizere yangiriye. Nkaba mbizeza ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Muri rusange Abarahiye biyemeje kutazatatira indahiro ndetse no kuzubahiriza inshingano bashinzwe.

Abaminisitiri bashyizweho ni;
1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
2. Inès Mpambara, Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
n’Ubutwererane
5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta
6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo
7. Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango
8. Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
9. Dominique Habimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’lgihugu
10. Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri w’lbikorwaremezo
11. Paula Ingabire, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
12. Joseph Nsengimana, Minisitiri w’Uburezi
13. Dr. Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
14. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
15. Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
16. Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
17. Prudence Sebahizi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda
18. Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije
19. Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, Minisitiri w’lbikorwa by’Ubutabazi
20. Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo
21. Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Abanyamabanga ba Leta bashya

1. Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere

2. Mutesi Linda Rusagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe kwegeranya Imari n’Ishoramari rya Leta
3. Godefrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
4. Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwaremezo
5. Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu
6. Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi
7. Dr Telesphore Ndabamenye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi
8. Dr. Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, ushinzwe urubyiruko n’ubuhanzi
10. Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe siporo

Abandi bayobozi bakuru

1. Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, ari ku rwego rwa Minisitiri
2. Juliana Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB ari ku rwego rw’Umunyamabanga wa Leta
3. Dr Uwicyeza Doris Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ari ku rwego rwa Minisitiri
4. Nick Barigye, Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *