M23 yibukije Leta ya Congo ko nta mahoro igihugu cyabona kidafite Kabila

M23 yibukije Leta ya Congo ko nta mahoro igihugu cyabona kidafite Kabila

Ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, Urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Joseph Kabila ibyaha bishamikiye ku kuba muri AFC/M23.

Kabila, wagarutse mu gihugu cye akajya mu gice kigenzurwa na M23, ntiyitabye urukiko.
Ni nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko imukuyeho ubudahangarwa yari afite, aho nabwo atabonetse ngo yisobanure ku byo yashinjwaga.

Araregwa ibyaha birimo; gufatanya n’umutwe wigometse, ubugambanyi, guha ishingiro kwigomeka, iyicarubozo, kwica hakoreshejwe amasasu, gufata ku ngufu umujyi wa Goma, guhungabanya amahoro no gufata abagore ku ngufu.

Ni ibyaha bihuzwa no kumushinja kuba mu buyobozi bw’ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu na Kivu y’Amajyepfo.

Bimwe muri ibi byaha, uwo bihamye ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu mu mategeko ya RDC.
Ibi nyamara bije nyuma y’ibiganiro Congo yatangiye n’umutwe wa M23 i Doha, mu kugerageza kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Nyamara Minisitiri w’Ubutabera w’Agateganyo muri icyo gihugu, Samuel Mbemba, yabwiye abanyamakuru ko ubutabera bwigenga, kandi ko ibiganiro bidashobora kwivanga mu mirimo yabwo.

Yagize ati “Ubutabera ntibushyikirana, ntibuganira. Ingengabihe y’ubutabera itandukanye n’iya politiki. Ni inshingano zacu nka Minisiteri y’Ubutabera kuyobora abanyamategeko batanze ikirego mu izina rya Repubulika. Uru rubanza ni urw’igihugu. Ubutabera buzakora akazi kabwo hubahirizwa ubwigenge bwabwo.”

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila ryagiye ryamagana ibirego aregwa rivuga ko bishingiye ku kuba adashyigikiye uko uwamusimbuye yitwara mu bibazo by’igihugu.

Ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025, Ferdinand Kambere, Umunyamabanga wa PPRD yanditse ku rubuga X ko ntaho urubanza ruhuriye n’igikorwa cy’ubucamanza butabera.

Yanditse ati: “Ruje (urubanza) mu gihe ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bucitse intege muri politike na dipolomasi, buri gushaka guhutaza rubanda mbere yo kugamburuzwa kabiri.”

Mu iburanisha ry’uru rubanza, hasobanuwe umwirondoro wa Kabila ndetse n’ibyaha byose ashinjwa, nubwo atari ahari kuko kuva mu mpera za 2023 ntakandagira mu bice byose bigenzurwa na Leta ya RDC.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha ritaha rizaba mu gitondo cya tariki ya 31 Nyakanga 2025.
Ku rundi ruhande ariko, nubwo Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha Kabila aregwa yabikoze nk’umwe mu bayobozi ba AFC/M23, ariko ubuyobozi bw’iryo huriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, bwatangaje ko Kabila atari umunyamuryango waryo, ahubwo urwo rubanza rugamije kumuheza muri gahunda yo gushaka amahoro muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 25 Nyakanga 2025, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, , yagize ati “Ese mutekereza koko ko amahoro ashoboka muri iki gihugu Joseph Kabila yahejwe? Joseph Kabila ntabwo ari umunyamuryango w’ihuriro ryacu, keretse umunsi umwe nawinjiramo ashingiye ku mirimo myiza riri gukora. Ni umugabo ukwiye icyubahiro mu gihugu cyose.”

Kabila ubwe yigeze gutangaza ko ataba muri AFC/M23 kuko iyo aba abamo, iba yarafashe ibice byinshi kurusha ibyo igenzura ubu, ahubwo icyo ashyize imbere ari ugutanga umusanzu mu rwego rw’ibiganiro kugira ngo igihugu cye kibone amahoro.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *