AFC/M23 yavuze kubyo kuva i Goma n’i Bukavu

AFC/M23 yavuze kubyo kuva i Goma n’i Bukavu

Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ridateze kuva i Goma n’i Bukavu, ahubwo rishimangira ko ryiteguye gufatanya na Kinshasa gusubizaho Leta ku butaka bwa Congo yose.

AFC/M23 imaze iminsi mu biganiro na Leta ya Congo hagamijwe gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu, ahamaze imyaka 30 hari ibibazo by’umutekano muke.

Zimwe mu ngingo zagaragaye zikanagarukwaho cyane mu mahame azashingirwaho hasinywa amasezerano y’amahoro harimo iyo gusubizaho Leta mu bice byose bya RDC.

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Oscar Balinda, yatangaje ko igihugu cyigabijwe n’imitwe itandukanye igisahura ku buryo hamwe Leta itanahakandagira.

Ati “Hari ibibazo byinshi muri Congo, hari uduce twinshi twigaruriwe n’abantu bari hariya hafi ya Kinshasa, mu Ntara ya Mai-Ndombe, hari aba CODECO bigaruriye muri Ituri hariya ahantu leta itagera, na ho twebwe aha twagaruye amahoro, tugarura umutekano, turi kuzana n’iterambere ku baturage, abaturage baratwishimiye, abana bajya kwiga mu mashuri, ibitaro birakora, abacuruzi baracuruza, natwe ubu turi Leta aha turi ni yo mpamvu tugomba gufatanya n’igice cya Kinshasa kugira ngo tugarure Leta ku butaka bwa Congo yose.”

Yavuze ko mu biganiro bibera i Doha ntacyo basaba Leta, ahubwo bicara hamwe ngo barebe uko haboneka ibisubizo birambye.

Ati “Twigeze kubabwira ko ubu ntacyo dusaba Leta ya Kinshasa, ibyo kuvuga ngo tuzagenda tubasaba, ntacyo. Ahubwo turavuga ko twicaye muri Doha kugira ngo byose tubishakire igisubizo kirambye.”

Balinda yavuze ko AFC/M23 yubahiriza ibyo yiyemeje byo guhagarika imirwano ariko ko mu gihe batewe n’umwanzi bazakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bari mu bice babohoye.

Ati “Ariko nibadutera ni uburenganzira bwacu bwo kwirwanaho no kurwana ku baturage twahagurukiye kurinda.”

Abajijwe niba baramaze kwemera kuva i Goma n’i Bukavu, yagize ati “turahari kandi tuzahaguma, nta kuhava hano ni iwacu”.

AFC/M23 yigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025 nyuma kuhirukana ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’Abanyaburayi, ingabo z’u Burundi n’iza SADC.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *