Ni ibiki bikubiye mu masezerano u Rwanda na Tanzaniya byasinye?

U Rwanda na Tanzaniya bateye intambwe ikomeye mu gukomeza umubano wabo binyuze mu gusinya amasezerano abiri y’ubufatanye (MoUs) mu nama ya 16 y’Akanama Gahoraho k’Ubufatanye (JPC) yabereye i Kigali kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2025.
Amasezerano ya mbere ashyiraho ubufatanye buhamye mu rwego rw’ubuhinzi, urwego rukomeye ku bihugu byombi kubera uruhare rwarwo mu kurwanya inzara no guteza imbere ubukungu. Aya masezerano agamije guteza imbere ibikorwa by’ubushakashatsi, kongera amasoko, no guteza imbere ubuhinzi burengera ikirere.
Amasezerano ya kabiri ashyiraho kandi agashyira mu bikorwa ku mugaragaro ibiro bya Tanzania Ports Authority (TPA) biri i Kigali. Nubwo ibyo biro byatangiye gukora kuva muri Werurwe 2018, aya masezerano mashya agaragaza ubushake bwo kongera imbaraga mu guteza imbere uruhare rwabyo mu koroshya ubucuruzi.
Kubera ko bifasha mu kwakira imizigo mu buryo bwihuse, gusangira amakuru vuba no koroshya uburyo bwo kwishyura, ibiro bya TPA biri i Kigali bifite uruhare runini mu gufasha mu kohereza no kwakira ibicuruzwa by’u Rwanda binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.
Umuhango wo usinya aya masezerano witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Tanzaniya, Amb. Thabit Mhamoud Kombo. Bombi bashimangiye umuhate wo gukomeza ubufatanye.
Ubwo basinyaga aya masezerano Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Ubufatanye dufitanye na Tanzaniya burenze ubucuruzi, Bufite imizi mu mateka dusangiye, mu muco duhuriraho, no mu bushake bwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Yashimiye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi kubera ubuyobozi bw’icyerekezo bw’Abakuru b’Ibihugu byombi, ashimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye bukomeye mu miryango y’akarere nka EAC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yunze mu rye, avuga ati: “U Rwanda ni umufatanyabikorwa ukomeye kuri Tanzaniya. Kuba hejuru ya 70% by’ibicuruzwa by’u Rwanda binyura muri Tanzaniya bigaragaza akamaro u Rwanda rufitiye ibyambu byacu.”
Yanagarutse ku kamaro k’umushinga wa gari ya moshi ya Kigali-Isaka (Standard Gauge Railway), ugikomeje kuba ku murongo w’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi, ndetse ashimangira n’izamuka ry’ishoramari rya Tanzaniya mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ingufu.
Ibiganiro byanibanze ku bufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ishoramari.