RD Congo: Inyeshyamba za ADF zishe abantu barenga 40 icyarimwe

RD Congo: Inyeshyamba za ADF zishe abantu barenga 40 icyarimwe

Abantu barenga 40 bishwe n’inyeshamba za ADF mu gace ka Komanda, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri, mu ijoro rishyira kuri iki cyumweru.

Amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko izo nyeshamba zateye ahari hateraniye abakristo mu rusengero bari mu giterane cy’amasengesho, zicamo abarenga 20.

Abandi bapfuye ni abo bishe mu ngo zabo zahiye ubwo inyeshamba zashumikaga inzu zo muri ako gace. Ayo ni amahano akunze guterwa n’iyo mitwe y’inyeshamba imaze igihe yarazengereje umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

 

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y’abantu n’inzu zahiye izindi zigishya.

Radio Okapi yo muri Congo yasubiyemo ibyo abaturage baho bavuze ko abantu bishwe batunguwe n’igitero.

Iyi radiyo ivuga ko abayobozi b’ingabo bavuze ko batabajwe mu masaha ya saa munani z’ijoro ubwo babonaga umwotsi uzamuka Inzu zirimo gushya.

Nk’uko iyi radiyo ibivuga, abasirikare bageze aho byabereye basanga abantu bishwe, naho abateye ibyo bitero bo bari bamaze guhunga.

Inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zatangiriye mu burengerazuba bwa Uganda mu myaka ya 1990, zikaba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Uyu mutwe watsinzwe n’ingabo za Uganda mu 2001, uza kwimukira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho waje kwibona nka k’umwe mu mitwe y’inyeshamba irenga 100 ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Uyu mutwe kandi usanzwe uzwiho ko ufitanye umubano na Leta ya Kisilamu (Etat Islamique/Islamic State).

Ingabo za DR Congo n’iza Uganda zikomeje gukorana mu rugamba rwo guhashya iyo mitwe y’inyeshamba mu Ntara ya Ituri harimo na ADF, ariko kugeza ubu, uyu mutwe ukomeje gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

ADF izwiho kwibasira abasivile mu bitero by’ubugome n’ubunyamaswa.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *