Abana bahora imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gutuma bagira imyitwarire mibi – Ubushakashatsi

Kumarana igihe kinini imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa ntoya (tablets), cyangwa televiziyo bishobora guteza ibibazo by’imitekerereze n’imyitwarire ku bana, kandi imwe mu ngaruka z’ibyo bibazo, ni ibituma abana barushaho gukoresha izo mashini, nk’uko ubushakashatsi bushya bubigaragaza.
Ubwo bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru ‘Psychological Bulletin’, bukozwe n’itsinda ry’impuguke mpuzamahanga, bwakusanyije amakuru ku bana barenga 292,000 bafite munsi y’imyaka 10. Busesengura ubushakashatsi 117 buhurijwe hamwe, bwakorewe mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Australia, u Budage n’u Buholandi.
Dr. Michael Noetel, umwe mu banditse ibyavuye muri ubwo bushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Queensland, yavuze ko gukoresha ibikoresho bifite za ‘screens’ byamaze kuba igice cy’ubuzima bwa buri munsi ku bana, yaba ari ukureba televiziyo, gukina imikino ya videwo, kuganira n’inshuti kuri interineti, gusubiramo amasomo kuri interineti. Ariko uko umwana amara igihe kinini kuri izo screens ni ko aba afite ibyago byinshi byo kugira ibibazo by’agahinda, umujinya, kwiheba, kwanduranya, kutigirira icyizere ndetse no kudatuza.
Dr. Noetel yagize ati “Abana benshi basigaye bakoresha za screens cyane, atari ukurebaho ibibashimisha gusa, ahubwo nk’uburyo bwo guhunga ibibazo cyangwa guhangana n’amarangamutima yabo, ariko ibyo bishobora kuba ibibazo kurushaho. Screens zishobora gutuma ibibazo by’amarangamutima umwana yari afite bikara cyane, kandi noneho bigatuma abana bashaka kumara umwanya urenze uwo bamaraga kuri ibyobikoresho.”
Abakobwa n’abana batangiye gukura ni bo bahura n’ingorane kurusha abato
Ubushakashatsi bwerekanye ko ingaruka zituruka ku gihe abana bamara kuri za screens zishingira ku myaka n’igitsina. Abana bafite hagati y’imyaka 6 na 10, ni bo bibasirwa cyane kurusha abari munsi y’imyaka 5. Abakobwa bakunze kugira ibibazo bijyanye n’ihungabana ry’amarangamutima, nko kwiheba cyangwa kwiyanga, mu gihe abahungu bakunze kuzikoresha cyane mu gihe bafite ibibazo by’imbere mu mutima.
Uburyo abana bakoresha za screens na bwo buba bufite icyo buvuze. Urugero, gukina imikino ya videwo bifitanye isano n’ibibazo byinshi by’imyitwarire, kurusha kuzikoresha bareba za videwo zijyanye n’amasomo. Byagaragaye kandi ko abana bari basanzwe bafite ibibazo by’amarangamutima, bifashisha imikino bareba kuri za screens kugira ngo batuze, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.
Ababyeyi basabwa gushishoza no gukurikirana
Umuyobozi w’ubushakashatsi, Dr. Roberta Vasconcellos, akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya New South Wales, yavuze ko ababyeyi bagomba kwita cyane ku buryo abana babo bakoresha screens.
Yagize ati “Si ukureba igihe abana bamara kuri za screens, ahubwo ni no kumenya ibyo barimo gukora n’impamvu babikora”.
Abashakashatsi basaba ababyeyi kumenya kugena igihe runaka cyo gukoresha screens, gushyiraho imipaka no gukoresha uburyo bubafasha kugenzura ibyo abana bareba, ikindi basabwa ni ukutazibabuza gusa, ahubwo bagakurikirana n’ubuzima bwabo. Umwana uhora kuri ibyo bikoresho aba ashobora kuba akeneye ubufasha bwihariye mu by’amarangamutima cyangwa inama.
Dr. Vasconcellos yongeyeho ko ubwo bushakashatsi bwafashije mu gusobanukirwa neza ingaruka z’igihe kinini abana bamara kuri za screens, kubera ko ubwo bwose uko ari 117 bwakurikiranye abana nibura mu gihe cy’amezi atandatu, ibisubizo byabwo bifite agaciro kurusha ubundi bwabanje, kuko bwari bwararebye abana inshuro imwe gusa.
Dr. Noetel yagize ati “Ntabwo turimo kuvuga ko gukoresha za screens ari bibi buri gihe, ariko ubu bushakashatsi bwerekanye akamaro ko kumenya kuzikoresha ku rugero rukwiye. Abana bakeneye kwigishwa uburyo bwo gucunga amarangamutima no kugenzura imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Icyo bivuze ku miryango
Mu gihe zigenda zirushaho kwigarurira ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane nyuma yo kwiyongera kw’amasomo anyuzwa kuri interineti n’imyidagaduro ibera ku ikoranabuhanga, inzobere zemeza ko ababyeyi n’abarezi bagomba kuyobora abana babo neza, bakaberekera uko bakwiye kurikoresha.
Mu byo ababyeyi basabwa, ni ukubigisha kugabanya igihe bamara kuri screens, kubashishikariza gukina no gutembera hanze, no kugirana ibiganiro byimbitse ku marangamutima yabo. Ibyo ni bimwe mu bishobora gufasha abana gukura bafite ubuzima bwiza kandi bwuzuyemo ibyishimo n’umunezero.
Mu Rwanda, UNICEF yakoze ubukangurambaga busaba ababyeyi kugenzura imikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’amatelefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho bifite interineti.
Ubutumwa bwatangwaga bwagiraga buti “Uko umwana wawe amara igihe kinini kuri interineti, ni ko aba afite ibyago byinshi byo kugirirwa nabi n’abajura bo kuri interineti, ihohoterwa no kwerekwa amashusho adakwiye.”
Abashakashatsi bifuza ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha imiryango, abarimu n’abayobozi gufata ingamba zishingiye ku bimenyetso, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwo mu mutwe bw’abana.