Kubera iki BDF na BRD byahujwe?
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ikigega cy’Iterambere gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), bihuzwa hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye ruzafasha guha agaciro abashoramari n’abacuruzi bo mu gihugu hose.
Izi mpinduka zigamije guhuza ubushobozi bwa BDF bwo kugera ku rwego rw’abacuruzi bato n’abaciriritse (MSMEs) n’ubushobozi bwa BRD mu gutanga inguzanyo nini, ubunararibonye mu by’inganda zitandukanye n’imiyoborere y’inzego. Ni icyemezo kigaragaza ubushake bwa Guverinoma mu kunoza imitangire ya serivisi no kongera imikorere y’inzego.
Inyungu ku bacuruzi:
• Kwihutisha uburyo bwo kubona inguzanyo: Kugabanya igihe cyo gutunganya ibisabwa ku bashoramari bashaka inguzanyo binyuze mu mabanki n’ibigo by’imari iciriritse bafatanyije;
• Inguzanyo ziteguye ku rugero rw’umukiriya: Amahirwe menshi y’imari ku batangira ubucuruzi, abari mu rugendo rwo gukura ndetse n’imishinga minini;
• Kwagura imiyoboro yacu mu gihugu hose: Serivisi zizatangwa ku buryo bwagutse mu mijyi no mu byaro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi mpinduka ni intambwe ikomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona igishoro, bikaba biri mu murongo wa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) n’Icyerekezo 2050. Kugeza ubu, BDF imaze gufasha imishinga irenga 40,000, naho BRD ikaba yarateye inkunga inzego zirimo ubuhinzi, inganda, n’ibikorwa remezo. Bifatanyije, hateganyijwe iterambere rirambye rifasha kugera ku ntego z’iterambere ry’Igihugu.
Iki kigo gishya kizakomeza kuba urwego rukuru rutanga inguzanyo mu Rwanda, gitanga umusanzu mu guteza imbere ubukungu budaheza.