Abasirikare ba RDC bahanganiye ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Abasirikare bo mu mitwe ibiri y’ingabo za Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo bakorera muri teritwari ya Mutshatsha mu ntara ya Lualaba bahanganye bapfa ikirombe cy’amabuye y’agaciro.
Abasirikare bo mu karere ka gisirikare ka 22 ni bo bari basanzwe bagenzura umutekano w’umusozi wa Sierra ucukurwamo amabuye y’agaciro na sosiyete ya COMIDE mu gace ka Kisankala.
Tariki ya 30 Nyakanga 2025, aba basirikare batunguwe no kubona amakamyo atwaye bagenzi babo bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) berekeza kuri uyu musozi kugira ngo bawugenzura.
Abo muri GR (Garde Républicaine) barahageze, basaba abo mu karere ka 22 kuhava ariko barabyanga, batangira guhangana, abaturage bari bacukura amabuye y’agaciro kuri uyu musozi na bo barigaragambya.
Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivili ikorera muri aka gace, Deogratias Yambenu, yatangaje ko nyuma yo guhangana gukomeye, abasirikare bo mu karere ka 22 bemeye kuva kuri uyu musozi, basimburwa n’abo muri GR.
Yambenu yasobanuye ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byari byahagaze kuko abaturage babukora bari bafunze imihanda bitewe n’uburakari, batwikira amapine mu muhanda uhuza Kisankala na Kisanfu.
Ku wa 1 Kanama 2025 ni bwo ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro ku musozi wa Sierra byasubukuwe. Ntacyo Leta ya RDC iravuga kuri uku gushyamirana.