Ni ibiki bikubiye mu mahame mu by’ubukungu U Rwanda na RDC bashyizeho umukono

Ni ibiki bikubiye mu mahame mu by’ubukungu U Rwanda na RDC bashyizeho umukono

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yashyize ahagaragara inyandiko nshya igaragaza ingingo zitandukanye z’urwego rw’ubukungu aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifite umugambi wo gufatanya mu iterambere.

Ni bimwe mu byemejwe mu itangazo ry’amahame ku masezerano y’amahoro byasinywe tariki ya 27 Kamena 2025.

Mu itangazo USA yashyize ahagaragara tariki ya 1 Nyakanga 2025, yashimangiye ko ibihugu byombi bifite gahunda yo kugira imikoranire ihamye kandi ibyara inyungu ku mpande zombi, mu mushinga wagutse wo guteza imbere Akarere no hanze yako binyuze muri gahunda z’iterambere no mu mahirwe y’ishoramari ahari.

Izo nzego zikorwamo ishoramari harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo, ingufu n’iterambere, urwego rw’inganda, ubuhinzi buteye imbere, ubuzima, guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri Pariki z’Ibihugu n’izindi nzego z’ubufatanye.

Ni mu mushinga wagutse wo guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu mu Karere (Regional Economic Integration Framework (REIF), nk’imwe mu ngingo zagarutsweho ubwo hasinywaga itangazo ry’amahame ku masezerano y’amahoro, yasinyiwe i Washington D.C tariki ya 27 Kamena 2025.

Mu itangazo ryayo ryo ku wa 1 Kanama, Leta ya Amerika yavuze ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazagena uburyo bwo guhuza ibikorwa mu rwego rwo gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda ya REIF, kandi yemeza ko ibi bizakorwa hubahirizwa “ubusugire, amategeko n’amabwiriza y’igihugu cyose.”

Ibyitezwe muri REIF:

Ubufatanye n’uruhare rwuzuzanya mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro:

Amerika ivuga ko ibi bihugu byombi bihana imbibi bigamije kubakiraho, mu rwego rwo guteza imbere uburyo buringaniye kandi burambye bw’ubufatanye mu bukungu bugamije gushyigikira ibikorwa byemewe n’amategeko by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kubera iyo mpamvu, banagamije gukomeza no guteza imbere uruhererekane rw’agaciro mu karere no gutunganya ibikorwa remezo bishya no kubibungabunga mu buryo burambye, cyane cyane ibijyanye n’ubwikorezi n’ingufu.

Nk’uko itangazo ribivuga, ibihugu byombi byihaye intego yo kurwanya no kuvanaho buhoro buhoro ibikorwa bitemewe bijyanye no gucukura, gucuruza, kwimura no gutunganya amabuye y’agaciro, kuko bigira ingaruka ku mahoro, umutekano n’imiyoborere myiza mu karere.

Riti: “Abitabiriye (u Rwanda na DR Congo) bagamije guteza imbere ubukungu bw’akarere bushingiye ku mahame, ubunyamwuga n’umusaruro, cyane cyane ku bijyanye n’uruhererekane rw’amabuye, rufitiye inyungu abaturage b’amikoro make.”

Buri gihugu cyanagaragaje ko abaturage bagomba kungukira mu nyungu ziva mu bucukuzi, gutunganya no gucuruza ayo mabuye.

Ubufatanye mu rwego rw’ingufu:

Gahunda ya REIF inagamije kongera umusaruro w’amashanyarazi no kuwugeza ku nganda n’abaturage, no kureba amahirwe yo gushyiraho isoko rusange ry’amashanyarazi hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Ibihugu byombi bigamije gushyira imbere isozwa ry’icyiciro cy’ingenzi cy’imari ku mushinga wa Ruzizi III (financial close), ndetse no gukorera hamwe, mu buryo burambye, mu gukoresha gazi metani yo mu kiyaga cya Kivu mu kuyibyaza amashanyarazi no kuyakwirakwiza.

Ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo:

Ibikorwa remezo bifitiye inyungu impande zombi, cyane cyane iby’ubwikorezi, ibijyanye n’ubw’ibicuruzwa n’abantu, n’ibikorwa remezo by’itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT), na byo biri mu by’ingenzi REIF izibandaho.

Ibihugu byombi kandi bigamije guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ububiko bw’ibicuruzwa, ibyambu n’amasoko, ndetse no gukorana mu gukurura no gukoresha ishoramari ry’abikorera mu bikorwa remezo bifasha iterambere ry’ubukungu mu Karere k’Ibyaga Bigari.”

Ubufatanye mu bukerarugendo no gucunga pariki:

Ubufatanye mu gushimangira ibikorwa byo kurinda pariki zambukiranya imipaka no gucunga neza ibidukikije hashingiwe ku bumenyi, na byo ni igice cy’ingenzi cya gahunda ya REIF.

Guverinoma z’u Rwanda na DRC zatangaje ko ziyemeje gutegura gahunda y’umutekano yambukiranya imipaka ku butaka buhuriweho, mu rwego rwo kunoza imikoranire n’ihuriro ryo kurwanya ibibazo biri muri pariki zombi, binyuze mu buhuza bw’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko no guhuza amategeko.

Banagaragaje umugambi wo gushyiraho ibidukikije byorohereza iterambere ry’ubukerarugendo burambye bwambukiranya imipaka, no gushyigikirana hagati yabo mu byerekeye ba rwiyemezamirimo b’ubukerarugendo.

Ubufatanye mu rwego rw’ubuzima rusange:

Ibihugu byombi byavuze ko bigamije gufatanya mu gukomeza ubufatanye bwambukiranya imipaka mu rwego rwo gukumira no kugenzura ikwirakwizwa ry’indwara no guteza imbere ubuzima rusange.

Aha, itangazo ryagaragaje ko Guverinoma z’ibihugu byombi zizashyira hamwe imbaraga mu duce tw’imipaka mu gukumira ibyorezo, indwara z’ibyorezo n’izindi ndwara, ndetse no gusuzuma amahirwe yo gusangira amakuru mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi bw’ubuvuzi no gushaka amahirwe y’ubucuruzi abikomokaho.

U Rwanda na RDC kandi, tariki ya 31 Nyakanga byahuriye mu nama ya mbere y’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, yabereye i Washington.

Intumwa z’ibihugu byombi kandi zateguye indi nama iteganyijwe tariki ya 4 Kanama, izahuza abagize urwego ruhuriweho rw’umutekano ruzaba rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

u Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye neza gushyigikira icyo ari cyo cyose cyatuma amahoro mu Karere aboneka ndetse no guteza imbere ubukungu buhuriweho.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe aherutse kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Leta ya Congo izakomeza gukorana n’umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo nk’uko wakomeje kubigerageza mu bihe bitandukanye.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *