Uko Gen Muhoozi afata u Rwanda

Uko Gen Muhoozi afata u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga ko afata u Rwanda nk’imuhira.

Yabigarutseho mu magambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko akunda u Rwanda cyane ndetse arufata nko mu rugo.

Yakomeje agira ati “Nkunda u Rwanda cyane… ni mu rugo. Ariko by’umwihariko nkunda Data wacu ukomeye Perezida Kagame.”

Gen Muhoozi agaragaza kenshi ko akunda Perezida Kagame, akanamufata nk’umubyeyi. Amufata nk’umwe mu ntwari enye za Uganda, hamwe na Perezida Yoweri Museveni, Fred Gisa Rwigema na Salim Saleh.

Gen Muhoozi Kainerugaba aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2025 ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi.

Mbere yo gukora urwo rugendo yari yabanje gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari kurutegura ndetse yongera kuganzwa n’amarangamutima y’urwo akunda u Rwanda.

Ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba, yari aherutse gusubiza uwamunenze gushyigikira Perezida Paul Kagame, amubwira ko gushaka kuzimya Umukuru w’Igihugu ari ukwishora mu muriro.

Icyo gihe yagize ati “Afande Paul ntakeneye imitoma agira ibikorwa. Gushaka kumuzimya ni ukwishora mu muriro, kumurwanya ni ukuturwanya.”

Gen Muhoozi yatangaje ko kurwanya Perezida Kagame ari ikosa rikomeye, agaragaza ko afitanye isano na we.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *