Ese JSCM izakurikirana ibikorwa byo gutahura no gusenya FDLR ni rwego ki?

Ese JSCM izakurikirana ibikorwa byo gutahura no gusenya FDLR ni rwego ki?

Gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’iyishamikiyeho no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ni ingingo y’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki ya 27 Kamena 2025, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Muri Kamena, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga, yasobanuye ko bivanga n’abaturage iyo bamenye ko hari gahunda yo kuwusenya.

Aya masezerano agaragaza ko Leta ya RDC ari yo ifite inshingano yo gusenya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho no gushyigikira ibikorwa byo gucyura abarwanyi b’uyu mutwe, u Rwanda rukagira inshingano yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bazataha.

Kugira ngo ibyo bizagerweho, u Rwanda na RDC byemeranyije gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho ruzakurikirana isenywa rya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho no gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ruzwi nka JSCM (Joint Security Coordination Mechanism).

Imirimo ya JSCM

Uru rwego ruzaba inkingi ya mwamba mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari muri rusange. Umusaruro warwo ni wo uzafungura inzira z’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Muri uru rwego, buri ruhande ruzaba ruhagarariwe bihoraho n’abantu batari munsi ya batatu, barimo umusirikare, uwo mu rwego rw’ubutasi n’uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Rufite inshingano yo gukurikirana ibikorwa byo gushakisha, gusuzuma no gutahura aho abarwanyi ba FDLR ndetse n’imitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho baherereye, kugira ngo ibikorwa byo kuyisenya bikorwe neza.

Mu gushakisha no gutahura aho iyi mitwe yitwaje intwaro iherereye, hazifashishwa ubutasi no gusaranganya amakuru hagati y’impande zombi, hasesengurwe sitati z’abagize iyi mitwe.

JSCM izajya isesengura amakuru, imibare ndetse n’ibikorwa bya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho, ikorane n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo imirimo yo gusenya iyi mitwe ingende neza.

Mu bizajya bikorwaho ubusesenguzi, harimo kureba ibibazo FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bishobora guteza. Ni na byo bizashingirwaho mu kugena imbaraga zizifashishwa mu kuyisenya.

Abagize uru rwego ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, bazajya basuzumira hamwe uburyo ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi byubahirizwa, hashingiwe kuri gahunda izwi nka ‘CONOPS’ yemejwe mu Ukwakira mu biganiro bya Luanda byayoborwaga na Angola.

Inama z’abagize JSCM

Amasezerano ya Washington asaba abagize uru rwego guhura buri kwezi, kandi niba inama ya mbere ibereye mu Rwanda, bivuze ko iya kabiri izabera muri RDC. Igihugu kiyakira ni cyo kizirengera ikiguzi cy’ibizakenerwa byose.

Buri uko habaye inama ngarukakwezi, hazajya hategurwa raporo y’ibyemejwe, ishyikirizwe ibisirikare, ubutasi ndetse na za Minisiteri ku mpande zombi.

Abanyamuryango bahoraho b’uru rwego basabwa kujya bitabira buri nama bose, kandi buri gihugu gisabwa gutoranyamo umwe uzajya avugana n’abo ku rundi ruhande, kugira ngo bategure gahunda igomba gukurikiraho.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika iherutse gutangaza ko inama ya mbere ya JSCM yateguwe ubwo abagize Komite ihuriweho ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro bahuriraga i Washington tariki ya 31 Nyakanga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira abadepite ko inama ya JSCM iteganyijwe kuri uyu wa 4 Kanama ariko ko yo izabera i Washington, izindi zikajya zibera mu Rwanda na RDC.

Yagize ati “Iyo nama ngira ngo iteganyijwe ku itariki ya 4 Kanama i Washington ariko izindi nama nyuma yaho zizajya zibera mu Rwanda no muri Congo dusimburana. Ni yo izashyira ku murongo ibizakorwa.”

Amerika izajya yitabira JSCM

U Rwanda na RDC byumvikanye ko Amerika izajya yitabira inama y’uru rwego nk’indorerezi, ihagarariwe n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade cyangwa se undi wese yahitamo.

JSCM ishobora gutumira urundi ruhande, rwaba Leta cyangwa se umuryango kugira ngo rwitabire inama yayo, kandi ishobora kwakira ubufasha yahabwa mu rwego rw’amafaranga, ibikoresho cyangwa tekiniki.

Biteganyijwe ko imirimo y’uru rwego izarangira mu minsi 90, kuko ni bwo biteganyijwe ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaba birangiye.

Mu gihe bizaba birangiye, hazakurikiraho gahunda yo gushyira uburasirazuba bwa RDC ku murongo mu rwego rw’umutekano, izamara iminsi 30.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *