U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yemerenyijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kwakira abimukira basaga 250 bagiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabyemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ashimangira ko ari muri gahunda yo gushyigikira icyemezo cya Perezida Donald Trump, cyo guhangana n’abimukira binjira muri USA batabiherewe uburenganzira.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro u Rwanda rwari rwakiriye abimukira 10 mu buryo bw’igerageza ry’ayo masezerano, bakaba baragejejwe i Kigali muri Kamena 2025.

Makolo yagize ati: “U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini kubera ko hafi buri muryango nyarwanda wagezweho n’ingaruka zituruka ku kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kwiyubaka”.

Makolo yavuze ko abo bimukira nibagera mu Rwanda bazafashwa kwibona muri gahunda z’iterambere.

Ati: “Hashingiwe kuri ayo masezerano, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kubarura buri muntu ku giti cye mbere yo kwakirwa mu gihugu. Abemerewe bazahabwa amahugurwa agamije kubafasha kubona akazi, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’icumbi kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda. Ibi bizabaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu riri mu byihuta ku Isi mu myaka icumi ishize.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza kuri ayo masezerano.

Perezida Donald Trump afite intego yo kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ubuyobozi bwe buri kongera imbaraga mu kubohereza mu bindi bihugu, harimo no kohereza abahamwe n’ibyaha muri Sudani y’Epfo na Eswatini.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko kohereza abimukira mu bindi bihugu  bifasha kubirukana byihuse, harimo n’abahamwe n’ibyaha.

Abashyigikiye izo politiki zikaze ku bijyanye n’abimukira babibona nk’uburyo bwo guhangana n’abantu bafite ibyaha bakurikiranweho, koherezwa iwabo kandi bashobora guteza ibyago ku mutekano rusange.

Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaha u Rwanda inkunga mu rwego rwo gushyigikira amasezerano yo kwakira abimukira, ikazatangwa mu buryo bw’impano (grant), gusa ingano yayo ntiratangazwa.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzemera gusa kwakira abamaze kurangiza ibihano byabo cyangwa abatagifite dosiye z’ubutabera, kuko nta masezerano ahari hagati ya Kigali na Washington yemera ko umuntu yarangiriza igihano yakatiwe muri Amerika ari mu Rwanda.

Byongeye kandi nta muntu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana uzemererwa kwinjira mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bukomeje gusaba ibindi bihugu ngo byemere kwakira abimukira.

Mu kwezi kwa Werurwe, bwirukanye Abanyavenezuela barenga 200 bashinjwaga kuba abanyabyaha bakora n’imitwe yitwara gisirikare, bubohereza muri El Salvador, aho bafungiwe kugeza igihe barekuwe mu masezerano yo gusaranganya imfungwa mu kwezi gushize.

Imibanire y’u Rwanda n’Amahanga

Abayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba ndetse n’Akarere bashimiye Perezida Paul Kagame uruhare yagize mu kuzahura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe, kugeza arugejeje ku rwego rw’ubukungu ruri kwiyongera.

U Rwanda kandi rufite uruhare mu biganiro by’amahoro byayobowe na Leta ya Trump bigamije guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Muri Kamena, u Rwanda na RDC byasinye amahame y’amasezerano y’amahoro yabereye i Washington, atanga icyizere ko imirwano imaze guhitana abantu benshi no gukura mu byabo abantu babarirwa mu bihumbi, mu 2025 ishobora guhagarara.

Amasezerano yo kwakira abimukira birukanywe muri Amerika si bwo bwa mbere u Rwanda ruyasinye. Muri 2022, rwasinyanye amasezerano n’Ubwami bw’u Bwongereza yo kwakira ibihumbi by’abashaka ubuhungiro.

Ariko ayo masezerano yaje guhagarikwa umwaka ushize na Minisitiri w’Intebe mushya wari umaze gutorwa, Keir Starmer.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *