Umukobwa w’imyaka 20 yifuza guhatanira kuyobora Uganda ahanganye na Perezida Museveni

Jorine Najjemba, w’imyaka 20, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yatangiye urugendo rwo gushaka imikono izamufasha kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.
Uyu mukobwa ukomoka mu gace ka Nkowe afite intero igira iti: “Open Door, New Uganda for Everyone” (imiryango ifungurwe, Uganda nshya kuri bose). Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari agiye gufata impapuro zo gutangiza igikorwa cyo gukusanya imikono, yasabye Abanya-Uganda kumushyigikira batitaye ku myaka ye cyangwa uko asa inyuma.
Najjembe yavuze ko intego ye ari ukugira Uganda ihe amahirwe buri wese, ahamagarira urubyiruko n’abaturage bose kumufasha muri uru rugendo rwo guhatanira kuyobora igihugu, nubwo azaba ahanganye na Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka irenga 35 ku butegetsi.
Mu butumwa bwe, Jorine Najjemba yashimangiye ko igihe kigeze ngo urubyiruko rwihagararaho, rugire uruhare rufatika mu kuyobora igihugu. Yavuze ko kuba ari muto bidakwiye kuba imbogamizi, ahubwo ari amahirwe yo kuzana ibitekerezo bishya, ubuyobozi bushya, n’imiyoborere ishingiye ku kwihanganirana no gushyira imbere inyungu rusange. Yongeyeho ko yifuza guhindura isura ya politiki ya Uganda isanzwe irangwamo gutinya impinduka no kudaha ijambo abakiri bato.
Umukobwa w’imyaka 20 yifuza guhatanira kuyobora Uganda ahanganye na Perezida Museveni