Imbonerakure zagiye kurwanya AFC/M23 zashinje Leta y’u Burundi kuzibeshya

Urubyiruko rw’Imbonerakure rwagiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya Ihuriro AFC/M23, rushinja Leta y’u Burundi kurubeshya amafaranga.
Bamwe muri uru rubyiruko rushamikiye ku Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, basobanuye ko mu mezi umunani ashize mbere yo kujya muri RDC, buri wese yari yarasezeranyijwe Amadolari 500 n’inkunga y’ibiribwa.
Umwe muri izi Mbonerakure ukomoka muri Komini Buganda mu yahoze ari intara ya Cibitoke yabwiye urubuga SOS Medias ati “Twagombaga guhabwa ayo mafaranga, tukanahabwa ibiribwa ariko byose byaguye mu mazi.”
Basobanuye ko mbere y’uko bajya muri RDC, babanje gutorezwa mu kigo cya gisirikare kiri mu ishyamba ndetse no ku bibuga by’imikino, imiryango yabo isezeranywa ubufasha mu gihe bapfira ku rugamba.
Kimwe n’abasirikare b’Abarundi, Imbonerakure nyinshi zapfiriye ku rugamba mu burasirazuba bwa RDC, ariko imiryango yazo ntiyahawe ubufasha, hari n’iyimwe uruhushya rwo gukora ikiriyo.
Nyuma y’aho zimwe Mbonerakure zitashye, abaturage bo mu bice zasubiyemo bafite impungenge ko zishobora kubagirira nabi no kubiba, gusa umwe mu bofisiye bakuru yagize ati “Uzakora icyaha azahanwa n’itegeko.”
Ingabo z’u Burundi zatangiye gukorera muri RDC ku mugaragaro mu 2022 ubwo ibihugu byombi byagiranaga amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. Mbere yaho zajyagayo mu ibanga, zijya kurwanya imitwe irimo RED Tabara na FOREBU.
Na mbere ya 2022, Imbonerakure zahawe imyitozo ya gisirikare zaherekezaga ingabo z’u Burundi mu rugamba rwo kurwanya iyi mitwe ihanganye na zo kuva mu 2015.
Imbonerakure zagiye kurwanya AFC/M23 zashinje Leta y’u Burundi kuzibeshya