Israel yemeje igiye kongera kugaba ibitero bikomeye muri Gaza

Israel yemeje igiye kongera kugaba ibitero bikomeye muri Gaza

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyemeje umugambi mushya wo gutangiza ibitero bishya mu gace ka Gaza, ni mu gihe hashize iminsi mike Inama y’Umutekano y’Igihugu isabye ko hafatwa ingamba zikomeye ku gace kose ka Gaza.

Nk’uko byatangajwe n’itangazo ry’igisirikare cya Israel, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen. Eyal Zamir, ni we washyize umukono ku mugambi mushya w’operasiyo za gisirikare zigamije kurwanya imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Gaza.

Uyu mugambi mushya uza mu gihe umwuka w’intambara ukomeje kwiyongera hagati ya Israel na Hamas, ndetse no mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zombi gushyira imbere ibiganiro byo kurangiza intambara.

Ibitero bishya biteganyijwe bishobora gukwira mu duce twinshi twa Gaza, birimo n’utwo tumaze igihe twibasiwe cyane n’intambara, nk’akarere ka Rafah na Khan Younis. Itangazo ry’igisirikare rivuga ko iyi operasiyo nshya izibanda cyane ku gusenya ibirindiro by’inyeshyamba, kugenzura imiyoboro ikoreshwa mu gutunda/ gutwara intwaro, no kurwanya ibikorwa byose by’ubushotoranyi bigamije guhungabanya umutekano wa Israel. Abasesenguzi b’imiyoborere n’umutekano bavuga ko ibi bishobora kongera umubare w’impunzi n’abasivile bahura n’ingaruka z’intambara.

Mu gihe Israel yatangazaga uyu mugambi mushya, imiryango mpuzamahanga nka Loni (UN) n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bakomeje gusaba ko habaho agahenge gahoraho, ndetse ko hatangizwa ibiganiro bifatika bigamije amahoro arambye. Bagaragaza impungenge ku mubare w’abaturage ba Gaza bakomeje kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’intambara, barimo abakomeretse, impunzi, n’abatakaje ubuzima. Icyakora, kugeza ubu nta ntambwe igaragara iraterwa mu biganiro byo guhagarika intambara, ibintu bishobora gutuma iyi ntambara irushaho gukara no gukwirakwira mu karere.

Loading

Nziza Rutare David

A professional journalism student in university of Rwanda huye campus, communicator and proofreader, freelancer and a journalist on radio salus, rotovizeri YouTube channel and run my own YouTube channel nziza RUTARE tourism and hospitality .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *