U Rwanda rwahakanye raporo ya LONI ishinja RDF kwica abasivili muri DR Congo

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’umuyobozi Mukuru wa LONI ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashije umutwe wa AFC/M23 kwica abasivili mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Raporo yasohotse ikozwe n’itsinda rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri DRC (UNJHRO) hamwe na OHCHR, ivuga ko abo barwanyi bishe abasivili 319, bagakomeretsa abandi 169 mu mirenge ine yo muri Teritwari ya Rutshuru hagati ya tariki 9 na 21 Nyakanga 2025. Iyo raporo igakomeza ivuga ko RDF yafatanyije na M23 muri ibyo bikorwa.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 11 Kanama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yamaganye ibyo birego, ivuga ko nta bimenyetso cyangwa gihamya byatanzwe bishyigikira ayo makuru.
Yagize iti:“ Ibi birego nta shingiro bifite, kandi bigaragaza uburyo OHCHR ikoresha amakuru adafite gihamya, bikangiza icyizere abantu bayifitiye n’uburyo ikora.”
U Rwanda rwanashinje LONI kubura ubushake bwo kurinda abasivili binyuze mu butumwa bwayo bwa MONUSCO, runavuga ko ayo makuru adafashwe neza ashobora gusenya ibikorwa biri gukorwa mu gushaka amahoro arambye muri DRC.
Umutwe wa AFC/M23 nawo mu itangazo ryawo, wamaganye ibyo birego, uvuga ko ari “ibinyoma by’inyungu za politiki” kandi ko byanditswe hadakozwe igenzura rinoze.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yagize ati: “Aho bavuga ko habereye ubwicanyi, Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, Kasave, Kakoro na Busesa,hari mu ishyamba rya Pariki y’ibirunga, ahatemewe ibikorwa by’ubuhinzi. Biratangaje kumva bavuga ko hishwe abahinzi ahantu nta mirima ibayo.”
M23 ivuga ko ibi bigaragaza “ukuntu raporo ya UNJHRO yanditswe ishingiye ku makuru ataragenzuwe, bigahonyora amahame yo gukora iperereza mu buryo bwa gihanga.”
U Rwanda rwasabye ko hakorwa igenzura rifite ubwisanzure kandi rishingiye ku kuri, mu rwego rwo guca akarengane no kugera ku mahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
U Rwanda rwahakanye raporo ya LONI ishinja RDF kwica abasivili muri DR Congo