Ukraine yanze kurekura donbas

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera icyifuzo cy’uburusiya cyo kurekura intara ya Donbas nk’igice cy’amasezerano yo guhagarika intambara.
Zelensky yavuze ko icyo gitekerezo ari uburyo bwo kugwiza imbarutso z’intambara mu minsi iri imbere, aho uburusiya bushobora kugikoresha nk’impamvu yo gutegura ibindi bitero ku butaka bwa Ukraine.
Ibyo wamenya kuri Donbas
Donbas ni akarere k’amabuye y’agaciro, gafite umwanya ukomeye mu bukungu bwa Ukraine. Guhera mu 2014, ako karere kabaye intandaro y’intambara nyuma y’uko imitwe ishyigikiwe na Moscow yigaruriye bimwe mu bice byako.
Ingabo z’uburusiya zikomeje gusatira mu buryo bukomeye ibice by’uburasirazuba harimo Donetsk na Luhansk.
Ukraine irakora ibishoboka byose mu kwihagararaho, ariko iracyasaba inkunga ikomeye y’ibikoresho bya gisirikare n’inkunga y’ubukungu ku banywanyi bayo bo mu Burengerazuba.