Perezida Ndayishimiye atewe impungenge n’abagabo batakibasha gutera akabariro

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba abagabo b’i Bujumbura barishoye mu biyobyabwenge n’inzoga zikaze, bikabambura ubushobozi bwo gutera akabariro.
Ubwo yari mu muhango wo gushyiraho Guverineri wa Bujumbura, Gen Maj Aloys Ndayikengurukiye, byabereye muri Stade Intwari tariki ya 12 Kanama 2025, yamumenyesheje ko mu bibazo byugarije abatuye muri iyi ntara harimo no kwiyahuza ibiyobyabwenge.
Ati “None murabizi ko mu Burundi hari abantu birirwa biyahura? Mvuze kwiyahura mwavuga ngo ni ukwimanika ku mugozi. Kunywa ibiyobyabwenge si ukwiyahura? Abantu banywa ibiyobyabwenge baba biyahura.”
Ndayishimiye yavuze ko i Bujumbura hari abagore bitabaza abapfubuzi kubera ko abagabo batagishobora kubashimisha mu buriri bitewe n’ibiyobyabwenge n’inzoga zikaze zabaciye intege.
Ati “Yemwe abacuruzi bo ntubabwire, bikenereye amafaranga gusa. Hano hari ibiyoga, [ku buryo] abagabo batagishobora gukora ikintu na kimwe, yemwe n’ingo zarasenyutse. Aha mu mujyi nta ’terme’ mufite mu bapfubuzi? None muzi ko biva kuki?”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye Guverineri Ndayikengurukiye guca ibibazo biteza akajagari i Bujumbura, n’iyo abantu baba babona ko ari bitoya nk’inzoga zikaze ndetse n’ubusambanyi.