Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahawe igihembo cy’icyubahiro ku isi

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, yahawe igihembo cy’icyubahiro cy’ubunyamuryango mu Nama Mpuzamahanga y’Imikino y’Ingabo ku Isi (CISM), na Visi Perezida wa CISM mu Karere ka Afurika, Majoro Jenerali Maikano Abdullahi ukomoka muri Nijeriya.
Uyu muhango wabereye muri Perezidansi i Dar es Salaam kuri uyu munsi, aho iki gihembo cyamushyikirijwe nk’ishimwe ku ruhare rwe mu guteza imbere imikino mu ngabo no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’imikino.
Iki ni igihembo Samia abonye nyuma y’iminsi amaze ayobora igihugu cya Tanzania, aho yageze kuri byinshi muri iki gihugu; nko guteza imbere uburezi ugeraranije naho igihugu cyahoze mu minsi yashize.
Igihugu cya Tanzania Kandi kimaze gutera imbere cyane mu bikorwa by’imidagaduro; nka siporo,umuziki ndetse n’ibindi bituma cyiza mu bihugu byiza muri Afurika.
Mu gihe Kandi ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gushimangira umuco wa siporo nk’inkingi ya mwamba mwiteraambere bikomeje kuvugwa ko Afurika y’uburasirazuba ariyo ikomeje gusigara inyuma.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahawe igihembo cy’icyubahiro ku isi