Ikihishe inyuma y’inama trump na Putin bakoze, Melanie trump nawe abirimo.

Ikihishe inyuma y’inama trump na Putin bakoze, Melanie trump nawe abirimo.

Ku wa Gatanu, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yahuye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu mujyi wa Anchorage muri Alaska, baganira ku bijyanye no kurangiza intambara ikomeje muri Ukraine.

Mu itangazo Trump yatanze nyuma y’iyo nama, yavuze ko gushyira imbere amasezerano arambye y’amahoro kurusha guhagarika intambara by’igihe gito (ceasefire) ari byo byatanga igisubizo gikwiye. Ubu buryo bushya Trump avuga, burasa n’ibitekerezo bya Putin, washyize ku meza icyifuzo cyo guhabwa akarere ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine nk’igice cy’ubusugire bw’u Burusiya, mu gihe intambara yaba ihagaritswe ku mirongo y’ubu.

Ikizere cy’inama nshya ya batatu

Nyuma y’iyi nama, Trump yatangarije abayobozi b’u Burayi ko ashaka gutegura inama ya batatu izahuza Amerika, Ukraine n’u Burusiya bitarenze ku wa Gatanu utaha, ariko bigashingira ku byo azaganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uzasura Washington DC ku wa Mbere.

Biteganyijwe ko muri iyo nama ya Zelensky na Trump hazitabira na bamwe mu bakuru b’ibihugu by’i Burayi ndetse na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance.

U Burayi burashimangira agaciro k’amasezerano arambye

Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, yatangaje ko amasezerano yihuse y’amahoro ashobora kugira agaciro kurusha “ceasefire” izamara ibyumweru bike idafite intambwe ndende mu mahoro arambye. Yongeyeho ko ari byiza kuba nta biganiro by’ubusugire bw’uturere byabaye hagati ya Putin na Trump Ukraine itabirimo, ndetse n’u Burayi.

Merz yavuze kandi ko yishimiye kubona Amerika yiteguye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wa Ukraine biciye mu masezerano yo kuyigirira “ingwate z’umutekano” zitandukanye n’iza NATO, ariko zikomeje gutera impungenge u Burusiya.

Ijwi rya Melania Trump ku bana b’Abanya-Ukraine

Mu gihe ibi biganiro byaberaga i Alaska, Melania Trump, Umugore wa Perezida wa Amerika, yandikiye Perezida Putin ibaruwa yamuherejwe n’umugabo we, amusaba kurengera abana b’Abanya-Ukraine bajyanywe ku ngufu mu Burusiya no mu duce turi mu maboko y’u Burusiya.

Mu ibaruwa rye, Melania yasabye Putin ko “ashobora kwifashisha ikaramu rimwe gusa akagarura ikizere, amahoro n’umunezero w’abana,” avuga ko kubungabunga ubusugire n’agaciro kabo ari igikorwa gihesha ishema u Burusiya ndetse n’isi yose.

Nk’uko byatangajwe n’ubushakashatsi bwa Ukraine Conflict Observatory buyobowe na Kaminuza ya Yale, abana bagera ku 35,000 b’Abanya-Ukraine bamaze kujyanwa mu Burusiya cyangwa mu turere turi mu maboko y’u Burusiya kuva intambara yatangira. Umuyobozi w’ibiro bya Zelensky, Andriy Yermak, yashimye Melania ku ijwi rye, avuga ko igaruka ry’abo bana rikwiye kuba igisabwa ku mugaragaro mu masezerano yose y’amahoro.

Ikibazo gikomeye kiri imbere

Mu gihe Putin yifuza Donbas nk’igice cy’u Burusiya, abayobozi b’i Burayi n’abanyamerika bavuga ko ikibazo gikomeye gishobora kuzagaragara ari ingwate z’umutekano Ukraine ishaka, zisa n’iza NATO, kuko u Burusiya bushobora kuzibona nk’igihombo gikomeye ku ishusho yabwo.

Uko byagenda kose, amahanga yose ahanze amaso Trump na Zelensky ku wa Mbere, kuko iyo nama izaba intambwe ikomeye mu gushyira imbere amahoro arambye cyangwa se amasezerano abanziriza amahoro muri Ukraine.

Loading

Nziza Rutare David

A professional journalism student in university of Rwanda huye campus, communicator and proofreader, freelancer and a journalist on radio salus, rotovizeri YouTube channel and run my own YouTube channel nziza RUTARE tourism and hospitality .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *