Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga Africans bwavuze kuri Miliyoni 100 100 z’amafaranga ya Tanzania yahawe ishyaka rya Politiki CCM.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Yanga SC bwatangaje ko amafaranga y’inkunga ya miliyoni 100 z’amashilingi ya Tanzania (TZS) yatanzwe ku isabukuru y’imyaka 47 ya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ataturutse mu mufuka w’ikipe cyangwa mu mafaranga y’abanyamuryango, ahubwo yatanzwe n’Ikigo cya GSM gikunze kuba umuterankunga mukuru wa Yanga, binyuze ku muyobozi wacyo Ghalib Mohamed.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Yanga, ryasinyweho nu umuvugizi wa ekipe , rivuga ko iyi nkunga yashyikirijwe CCM ari igikorwa cya GSM, atari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Yanga cyangwa abanyamuryango bayo.
Ati “Turifuza gusobanurira abakunzi bacu bose ko amafaranga yatanzwe ku isabukuru ya CCM ari inkunga ya GSM, ntabwo ari amafaranga ya Yanga SC cyangwa ayavuye mu banyamuryango. Turabasaba imbabazi ku makuru yashyize benshi mu rujijo, kandi turashimira abakunzi bacu ku rukundo n’inkunga batwereka buri gihe.” – Ubuyobozi bwa Yanga.
Imbabazi ku banyamuryango
Yanga yongeyeho ko isaba imbabazi abanyamuryango, abafana ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange ku makuru yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko amafaranga yaba yaravuye muri konti za ekipe.
GSM mu bikorwa by’inkunga
GSM ni umwe mu baterankunga bakomeye ba Yanga SC, ukaba unatera inkunga ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri Tanzania. Ubuyobozi bwayo buvuga ko gutera inkunga ibirori bya CCM byari igikorwa cy’ubushake bwabo nk’ikigo, bitabanje gucishwa mu buyobozi bwa Yanga SC.
Abakunzi ba Yanga baratuje
Nyuma y’iri tangazo, bamwe mu bakunzi ba Yanga bagaragaje ko bishimiye gusobanukirwa neza inkomoko y’ayo mafaranga, bavuga ko byari bikwiye ko ubuyobozi busobanura hakiri kare kugira ngo hatabaho gukekeranya gukomeye.
Yanga mu mukino ukomeye w’icyumweru
Ubuyobozi bwa Yanga bwaboneyeho no gusaba abafana bayo kwibanda ku mukino ukomeye wa CAF Champions League uzabahuza na Al Ahly yo mu Misiri, aho bifuza ko abafana bazabatera inkunga nk’uko bisanzwe kugira ngo ikipe ikomeze gukora amateka ku rwego rwa Afurika.