Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi(EU) yamaganye igitero cy’uburusiya cyahitanye abantu 23 i Kyiv

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi(EU) yamaganye igitero cy’uburusiya cyahitanye abantu 23 i Kyiv

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi (EU), Ursula von der Leyen, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’igitero gikomeye uburusiya buherutse kugaba ku umujyi wa Kyiv, kikaba ari cyo gitero kinini kurusha ibindi byose uhereye mu kwa gatandatu uyu mwaka.

Iki gitero cyahitanye abantu 23, barimo abana bane, ndetse kinasenya inyubako z’abaturage n’ibiro bya dipolomasi birimo n’icyicaro cy’Ubumwe bw’Uburayi n’ibiro bya abongereza( British Council) .

Igitero cyahitanye ubuzima bw’inzirakarengane

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa ukreine avuga ko uburusiya bwarashe misile hifashishijwe drone nyinshi kandi bikaba byagize ingaruka zikomeye kubice bitandukanye by’umurwa mukuru. Mu karere ka Darnytskyi, imwe mu nyubako y’amagorofa atanu yararidutse, abandi bantu benshi barakomereka. Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abashobora kuba bagwiriwe n’inyubako zasenyutse.

Umukuru w’umujyi wa Kyiv yatangaje ko iki ari cyo gitero gikomeye cyakorewe abaturage kuva mu mezi ashize, kikaba gisize abantu benshi batakaje ababo, abandi bahinduwe abatagira aho kuba.

Umwuryango wunze ubumwe w’uburayi (EU) n’abandi bayobozi baramagana ibi bikorwa bidasanzwe bya putin

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Ursula von der Leyen yagize ati:“Igitero cy’uburusiya cyahitanye ubuzima bw’abaturage badafite aho bahungira, harimo n’abana, ikigitero  nticyihanganirwa. Ubumwe bw’Uburayi buzakomeza gushyigikira Ukraine kugeza ubwo iyi ntambara izasozwa.”

Yanongeyeho ko EU izakaza ibihano bishya bigamije guhatira Mosko guhagarika ibikorwa byayo byo kwibasira abaturage.

Na none, Kaja Kallas, Umuyobozi Mukuru wa dipolomasi y’Ubumwe bw’Uburayi, yavuze ko kugaba ibitero ku nyubako z’amashyirahamwe mpuzamahanga ari “ubugome budashobora kwihanganirwa.”

Mu Bwongereza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy, ndetse na Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, basabye ko uburusiya busobanura impamvu bwibasiye ibiro mpuzamahanga kandi bigaragara ko nta ruhare mu bikorwa bya gisirikare bifite.Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko iki gitero kigaragaza ko Moscow itifuza ibiganiro by’amahoro, ahubwo ishaka gukomeza kwinjiza abaturage mu ntambara y’amaraso.Yasabye inshuti za Ukraine kongera inkunga ya gisirikare n’iy’ubutabazi kugira ngo abaturage barusheho kurindwa.

Impungenge ku mutekano mpuzamahanga

Iki gitero kimaze guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, aho Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko uzaterana mu nama yihutirwa y’umutekano kugira ngo usuzume ingaruka z’ibi bikorwa bya abarusiya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zatangaje inkunga nshya ya gisirikare igera kuri miliyoni 825 z’amadolari, igamije gufasha Ukraine kongera ubushobozi bwo kwirwanaho iraza kubageraho vuba bidatinze, byose bikaba birikuba nyuma yi ibiganiro byinshi perezida wa leta zunze ubumwe za amerika donald trump amaze agirana na abakuru bibihugu byombi.

Igitero cyo kuri uyu wa Kane cyongeye kwibutsa isi yose ko intambara yatejwe nu uburusiyai muri Ukraine ikomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane.umuryango w’ubumwe bw’uburayi( EU )hamwe n’inshuti za Ukraine bavuze ko batazatezuka mu gufasha iki gihugu kugeza ubwo uburenganzira bwacyo bwo kubaho mu mahoro bwubahirizwa.

 

 

Loading

Nziza Rutare David

A professional journalism student in university of Rwanda huye campus, communicator and proofreader, freelancer and a journalist on radio salus, rotovizeri YouTube channel and run my own YouTube channel nziza RUTARE tourism and hospitality .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *