Tanzania: Utavuga rumwe na leta yatawe muri yombi mbere y’amatora

Tanzania: Utavuga rumwe na leta yatawe muri yombi mbere y’amatora

Polisi ya Tanzaniya yataye muri yombi John Heche, Umuyobozi wungirije w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Chadema, mu gihe igitutu gikomeje kwiyongera mbere y’amatora rusange ateganyijwe kuba ku itariki ya 29 Ukwakira 2025.

BBC ivuga ko uyu munyapolitiki Heche yafashwe ubwo yari yagiye kwitabira urubanza rwa Tundu Lissu, uyobora ishyaka rya Chadema, uregwa n’ubutabera icyaha cyo gushaka kugambanira igihugu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka, Chadema yatangaje ko leta ikomeje ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe na yo, ivuga ko hari umugambi wo “guta muri yombi abayobozi bakuru b’ishyaka no kubafunga kugeza amatora arangiye.”

Iri tabwa muri yombi ryakuruye impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko rishobora guhungabanya imyizerere y’abaturage ku matora ari hafi kuba.

Utavuga rumwe na leta yatawe muri yombi mbere y’amatora

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *