U Burundi bukwiye kureka gukomeza gukongeza umuriro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Hon. Olivier Nduhungirehe, yasobanuye byinshi ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ashimangira ko n’ubwo ibiganiro byigeze gutangira hagati y’ibihugu byombi, inzira yabyo itakomeje kubera imyitwarire y’u Burundi idahuye n’ubushake bwo kubaka amahoro arambye mu Karere.
Mu kiganiro Minisitiri Hon Nduhungirehe, ubwo yabazwaga k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, yavuze ko hari ibiganiro byabaye hagati y’impande zombi kubera ko u Burundi ari bwo bwari bwabisabye ndetse ko hari ibitaragezweho kuko hari ibyo u Burundi bwakoze bidakwiye.
Yagize ati ” Muri uyu mwaka twagiranye ibiganiro n’u Burundi kandi ni bo babisabye. Ikibazo cy’umupaka sicyo cy’ingenzi, ikibazo nyacyo ni ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza Congo na FDLR mu burasirazuba bwa congo.”
Yakomeje avuga ko icyizere cyari gihari cyatangiye kugabanuka ubwo u Burundi bwongeraga ibikorwa bya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati ” Inzira twarimo ntabwo yakomeje kuko Guverinoma y’u Burundi yongeje ingabo muri Congo, twe tukumva atari inzira nziza bafashe.”
Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje impungenge ziterwa n’ubwinshi bw’ingabo z’u Burundi ziri mu Burasirazuba bwa RDC anashimangira ko ibyo bikorwa bikomeje guteza urujijo mu mibanire y’ibihugu byombi.
Ati ” Ubu ingabo z’u Burundi zimaze kurenga ibihumbi icumi, ziri mu burasirazuba bwa Congo.”
Yakomeje agaragaza ko uburyo Umujyi wa Bujumbura ukoreshwa muri ibi bikorwa by’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC butanga ishusho itari nziza ku biganiro byo kugarura amahoro bitewe n’uko wo Mujyi ukoreshwa nk’icyicaro (base) cyo kohereza ibikoresho by’intambara mu duce turimo intambara mu Burasirazuba bwa Congo
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko icyifuzo cy’u Rwanda ari uko u Burundi bwakubahiriza iby’amasezerano mpuzamahanga ateganya,
Yagize ” Icyo twasaba u Burundi ni ugushyigikira Amasezerano y’amahoro ya Washington.”
Abajijwe ku bijyanye n’uko ibintu byifashe hagati y’ibihugu byombi kugeza ubu, Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko nta biganiro byemewe biriho cyangwa birimo umuhuza uri gufasha impande zombi kuganira.
![]()