BAD igiye guha u Rwanda arenga miliyari 13 Frw yo gukumira ibiza

BAD igiye guha u Rwanda arenga miliyari 13 Frw yo gukumira ibiza

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igiye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 9,4 z’Amadolari (miliyari 13,6 Frw) yo kurufasha gukumira ibiza mu Karere ka Karongi na Rusizi.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mushinga w’u Rwanda wo gukumira ibiza hifashishijwe ibidukikije nko gutera amashyamba, guca amaterasi mu misozi no gutunganya inkombe z’imigezi.

Biteganyijwe ko muri utu turere hazaterwa amashyamba ku butaka bwa hegitari ibihumbi 10 binyuze muri uyu mushinga, ku nkombe z’imigezi haterwe ibiti, inkombe z’imigezi n’imisozi byangiritse bitunganywe.

BAD yatangaje ko abantu barenga 6000 bazahabwa amahugurwa yo gukumira ibiza, abanyeshuri 120 biga amasomo ya tekiniki bungukire ubumenyi muri ibi bikorwa kuko bazifashishwa.

Umuhanga mu by’amazi n’isukura akaba n’umuyobozi w’uyu mushinga, Lazarus Phiri, yagize ati: “Dukoresheje ibidukikije nk’ibya mbere mu kwirinda, turi gufasha Abanyarwanda guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bahanga imirimo, babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, bategura ahazaza habo.”

Ibizakorwa muri uyu mushinga bizakumira isuri, inkangu n’imyuzure, bibungabunge ibikorwaremezo by’ingenzi birimo imihanda, amashuri, inganda zitunyanya amazi; byakunze kwibasirwa n’ibi biza mu bihe byashize.

Abaturage bagera kuri miliyoni 1,2 bo muri utu turere ni bo bagenewe uyu mushinga. Muri bo harimo abarenga ibihumbi 620 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *