Ibiciro ku isoko byariyongereye

Ibiciro ku isoko byariyongereye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu Ukwakira 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,1% ugereranyije na Ukwakira 2024.

Ibiciro muri Nzeri 2025 byari byiyongereyeho 7,3%. Mu Ukwakira 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%.

Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,1%.

Ugereranyije Ukwakira 2025 na Ukwakira 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9%.

Ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *