RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watangaje ko ubutegetsi bw’u Burundi n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongereye ingabo mu misozi miremire yo muri teritwari ya Fizi kugira ngo zijye ’kumara Abanyamulenge’.
Twirwaneho yasobanuye ko ubusanzwe mu misozi miremire yo muri Fizi, Uvira na Mwenga haba ingabo z’u Burundi zibumbiye muri batayo zirenga 10, zikaba zikomeje kugaba ibitero bikomeye ku Banyamulenge kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Yatangaje ko izindi ngabo z’u Burundi zibumbiye muri batayo ebyiri n’iza RDC zibumbiye muri batayo ya 3303; zose ziyobowe na Gen Chivire, zoherejwe ku birindiro bikuru biherereye ku marembo ya Minembwe, ahazwi nka Point-Zéro.
Ku ngabo z’u Burundi, Twirwaneho yagize iti “Batayo ebyiri zavuye mu Burundi ku itegeko rya Perezida Evariste Ndayishimiye, zizwiho ubugome, zageze muri teritwari ya Fizi zinyuze mu nzira yo mu mazi, aho zakoresheje ubwato bwa gisirikare mu Kiyaga cya Tanganyika.”
Twirwaneho yasobanuye ko ingabo zibumbiye muri izi batayo zaturutse muri Diviziyo ya 1 iyoborwa na Brig Gen Hakizimana Pontien uzwi nka Mingi, iya 2 iyoborwa na Brig Gen Ndenzako Michel, iya 3 iyoborwa na Brig Gen Habarugira Jean-Luc n’iya 4 iyoborwa na Brig Gen Manirakiza Désiré uzwi nka Gacanga.
Iti “Kongera ingabo z’u Burundi muri Fizi byerekana ko ubufatanye mu bya gisirikare buri hagati ya Leta ya RDC n’iy’u Burundi buharura inzira yo kohereza bitarangira ingabo z’u Burundi mu misozi miremire mu mugambi wo gukorera Abanyamulenge jenoside.”
Minembwe ni igice gituwemo cyane n’Abanyamulenge. Ibitero bagabwaho kuva mu 2017 byatumye abarenga ibihumbi 328 bahunga, imidugudu irenga 550 irasenywa, inka zabo zirenga 500 zirasahurwa, hasenywa n’ibikorwaremezo birimo amavuriro n’amashuri.
Twirwaneho isobanura ko abatera Abanyamulenge ari ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR; byose bihuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi.

![]()