Umushyikirano 2026: Perezida Kagame yasabye amahanga kureka gushyira ibibazo bya Congo ku Rwanda

Umushyikirano 2026: Perezida Kagame yasabye amahanga kureka gushyira ibibazo bya Congo ku Rwanda

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 yabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Paul Kagame yasabye amahanga gufata ingamba zifatika zigamije guhagarika ibibazo by’umutekano muke bikomeje guterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu karere, agaragaza ko hari imitwe yitwaje intwaro ifite amateka mabi, irimo n’ifite aho ihuriye n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomeje gutera inkeke mu bihugu by’ibituranyi. Yavuze ko ibyo bibazo bitagomba gufatwa nk’ibisanzwe ahubwo bikwiye guhabwa umurongo ukomeye w’ibisubizo birambye.

Perezida Kagame yanashimangiye ko u Rwanda rutifuza amakimbirane n’ibindi bihugu, ahubwo rushyize imbere umutekano w’abaturage barwo n’iterambere rirambye ry’akarere. Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushinjwa ibinyoma birimo no kuvugwaho kohereza ingabo muri Congo, ibintu yavuze ko bidafite ishingiro, asaba ko hakwiye kubaho ukuri no gukorera mu mucyo mu gukemura ibibazo by’akarere.

Yanagarutse ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, asaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga gushyigikira ibisubizo birambye. Yavuze ko igihe kigeze ngo ibibazo by’umutekano bihabwe umurongo w’ibiganiro bifite intego yo kuzana amahoro arambye, aho gukomeza kurebera ibibazo bikura.

Ijambo rya Perezida Kagame muri iyi nama ryashimangiye ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’iterambere ry’ibihugu, asaba ubufatanye bw’amahanga n’akarere mu gushaka ibisubizo byimbitse by’ibibazo bihungabanya umutekano, hagamijwe kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’iterambere rirambye.

 

Loading

Dieudonne

Related articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *